SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne bataramiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba RPF Inkotanyi I Nyagatare (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne bataramiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba RPF Inkotanyi I Nyagatare (Amafoto )
Imyidagaduro

Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne bataramiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba RPF Inkotanyi I Nyagatare (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 24, 2024
Share
SHARE

Mu gitondo  cyo  kuri uyu wa mbere Tariki ya  24 Kanama 2024  mu karere  ka Nyagatare  mu  Murenge w Karama habereye igikorwa  cyo  kwamamaza abakandida  Depite b’Umuryango  FPR  Inkotanyi .

Icyo gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abayobozi  barangajwe  imbere na na  Perezida  w’Umuryango FPR  inkotanyi  mu ntara  y’Iburasizuba Bwa  Pundence Rubingisa  ndetse  na  Perezida  w’umuryango FPr Inkotanyi mu karere ka  Nyagatare  Bwana  Stephen Gasana n’abandi  bayozbozi batandukanye mu Karere  ka Nyagatare  .

Icyo gikorwa  cyasusurukijwe n’abahanzi  Ruti Joel  na  Munyanshoza  Dieudonne  ndetse  n’itsinda  rya  Gakundi muriro bishimiwe  n’abanyamuryango  ba FPR Inkotanyi baturutse mu mirenge  yose igize  akarere  ka Nyagatare uko ari cumi n’ine  bari babadukanye n’iyonka ngo baze kwiyumvira  imigabo n’imigambi y’intumwa zabo  mu nteko ishinga amategeko muri  manda y’imyaka itanu  bagiye  gutorerwa .

Mu ijambo  rya  Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi  mu karere  ka  Nyagatare  Bwana  Stephen  Gasana  yashimiye  abanyamuryango   kuba bitabiriye igikorwa cyo Kwamamaza  abakandida  babo  kandi abizeza  ko  muri iyi Manda Umuryango FPR  inkotanyi ufite  imigambi  myinshi igamije  guteza imbere  umunyarwanda wese .

Muri gahunda Umuryango FPR Inkotanyi witeguye gusangiza abaje kwakira abakandida depite, harimo ko mu rwego rw’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose, bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere.

Mu rwego rw’imibereho myiza hazaharanirwa kugira Umunyarwanda ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme.

Na ho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera, hazashyirwaho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera, bigamije iterambere rirambye.

Kugira ngo ibyo byose biteganywa bigerweho, Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko ruzasaba uruhare rwa buri wese muri rusange, n’urw’abagize Inteko ishinga amategeko by’umwihariko.

Biteganyijwe ko  gahunda yo kwamamaza abakandida Depite mu karere  ka  Nyagatare izakomereza mu yindi  mirenge yose igize aka  Karere  aho Abanyamuryango ba FPR  inkotanyi biyemeje  kuzazinduka   muya rubika  bakaza  kwakira Umukandida  wabo akaba  na  Chairman w’Umuryango  FPR  inkotanyi  tariki ya  07 Kanama 2024 aho aziyamamariza  mu karere kabo .

 

Amafoto : Nsanzabera  Jean Paul

Bebe Cool yashyize hanze indirimbo Circumference iri kuri album ye yise Break the Chains
Umubyeyi wa Turahirwa Moses yitandukanyije nibyo umuhungu we yatangaje k’Umukuru w’igihugu
Skol yateguye igitaramo Nyega Nyega kizahuriramo abaraperi bakanyujijeho mu Rwanda
Umunyarwenya Kevin heart ari mu Rwanda (Amafoto)
Urukundo Hagati ya Hamisa Mobetto na Azizi Ki ruravuza ubuhuha
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Prince Ali Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

How To Play Online Slots

May 28, 2024

High Roller Online Casino Download

May 28, 2024

Casino Licenses Au

September 5, 2023

G Day 77 Casino

May 28, 2024

Lowen Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?