Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, 2Baba, yatangaje ikipe nshya imuhagararira, ikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Uwo muhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeat yatangaje aya makuru ku rubuga rwe rwa Instagram, ashimangira ko iyo kipe nshya yashyizweho hagamijwe gusubiza imbaraga no gusuzuma umurage we mu ruhando rw’imyidagaduro y’Afurika.
Mu itangazo ryasohowe ku bufatanye n’iyo kipe, bagaragaje uruhare rukomeye 2Baba yagize mu ruganda rw’umuziki, bavuga ko yahinduye isura ya Afro-pop kandi ahumekeye abahanzi batagira ingano mu gihe cy’imyaka irenga mirongo itatu.
“Turishimye gutangaza ku mugaragaro igice gishya cy’ingenzi mu rugendo rw’umuziki rw’icyamamare cyo muri Nijeriya, Innocent Ujah Idibia, uzwi nka 2Baba.
Iyi mpinduka iteye amatsiko yaje irimo no kumurika ikipe nshya imuhagararira, yashyizweho ku buryo bwitondewe mu rwego rwo kongera guhanga udushya no guteza imbere buri gice cyose cy’umwuga wa 2Baba. Iki gikorwa kigaragaza intego nshya yo kwita ku murage we ukomeye mu muziki, ariko kandi no ku bushobozi budafite imipaka buzamuka muri iki gihe mu myidagaduro ya Afurika iri guhinduka vuba.
“Mu mwuga umaze imyaka irenga mirongo itatu, 2Baba yahinduye isura ya Afro-pop kandi ahumekeye abahanzi batabarika. Uburyohe bw’umuziki we utajya usaza, ubutumwa ahagararaho, n’ubwamamare bwe mpuzamahanga ni bimwe mu biranga ubuhanga buhanitse. Iyi kipe nshya yazanywe kugira ngo yubake kuri uwo murage. Ku bijyanye no gusohora indirimbo nshya, gukorana n’ibigo bikomeye, ibikorwa mpuzamahanga, n’imikoranire y’abahanzi, iyi kipe izagenzura ibijyanye n’umwuga we wose haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga,” nk’uko itangazo ribivuga.**
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku bijyanye n’iyo mpinduka, umuhanzi w’indirimbo African Queen, 2Baba, yagaragaje ibyishimo afite kuri iki gice gishya cy’ubuzima bwe bwa muzika, avuga ko iyo kipe nshya isobanukiwe neza icyerekezo cye.
2Baba yavuze ati “Nishimiye iki gice gishya. Impinduka ni ngombwa kugira ngo umuntu akure, kandi nizeye ko iyi kipe isobanukiwe n’icyerekezo cyanjye, umurage wanjye, n’aho tugana. Ntituri kwizihiza gusa ibyahise – turi no gukora ibindi bihambaye.”
Itangazo rinavuga ko iyo kipe nshya igizwe n’inzobere mu muziki, iyamamazabikorwa (branding), ndetse n’amategeko y’imyidagaduro.
“Tuguma dushingiye ku kuri, ubuhanga buhebuje, n’ubwitange mu byo gufasha sosiyete, ibintu bikomeje gutuma 2Baba aba ijwi rikomeye muri Afurika no mu bice bitandukanye by’isi aho abatuye Diaspora baherereye,” iryo tangazo ryashoje.