SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi
Andi makuru

Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: September 11, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina umaze ukwezi kumwe agiriye uruzinduko mu Rwanda, yeguye nyuma y’iminsi ine atangaje ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 09 Ugushyingo (11) 2023.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki Gihugu cya Madagascar, rwatangaje ko rwakiriye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwa Perezida Rajoelina ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, avuga ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku bw’impamvu ze bwite.

Mbere y’uko Rajoelina atanga ibaruwa y’ubwegure bwe, ku wa Gatandatu, Urukiko Rukuru rwari rwanasohoye urutonde rw’abakandida 13 bemerewe kuzahatana muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu, rwari ruriho Perezida Rajoelina.

Urwo rutonde kandi rwariho n’abandi bakandida barimo na Marc Ravalomanana w’imyaka 73 y’amavuko wabaye Perezida w’iki Gihugu kuva muri 2002 kugeza muri 2009, Hery Rajaonarimampianina w’imyaka 64 wabaye Perezida kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2018 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu ntayindi mpamvu iratangazwa ko yatumye Perezida Rajoelina yegura ikubagahu.

Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu riteganya ko Perezida wa Sena ari we uhita uhabwa kuyobora Igihugu, iyo Perezida yeguye.

Gusa urukiko rwatangaje ko ukuriye Sena ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanze iyo mirimo.

Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Minisitiri w’intebe Christian Louis Ntsay wagizwe minisitiri w’intebe mu mwaka w’2018.

Rajoelina kandi yeguye, nyuma y’ukwezi kumwe agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasoje tariki 08 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2023, aho yasubiye mu Gihugu cye, abanje gukora ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo no gusura icyanya cy’Inganda cy’i Masoro mu Karere ka Gasabo.

#Kwibuka 31 :Perezida Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka, acana urumuri rw’icyizere
Menya umugabo Ruben Enaje ukomoka muri Filipine, Amaze kubambwa inshuro 34.
Massamba Intore agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12
Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame
RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Top Australia Online Casinos

September 5, 2023

24 Pokies Casino Login

May 28, 2024

Is Lv Bet Legit

May 28, 2024

Spicy Casino Bonus

May 28, 2024

What Are The Legal Online Casinos For Players In Ireland

May 28, 2024

First Casino Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?