Abahanzi bari muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa bagiye gucakiranira n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu mukino wa gicuti.
Nubwo hari amakuru menshi y’uyu mukino ataramenyekana nk’abakinnyi bazaba bagize amakipe yombi ndetse n’ikibuga uwo mukino uzaberaho nuko amakipe yombi akomeje imyiteguro
Umwe mu bayobozi ba EAP isanzwe itegura ibi bitaramo, yahamije ko uyu mukino ugamije gufasha abazabyitabira gusabana ndetse no kurushaho gukangurira Abanyarwanda kujya bakora siporo.
Ni umukino utegerejwe kubera i Kigali ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, iminsi mike mbere y’uko ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitangira.
Umukino nk’uyu uhuza abahanzi n’abanyamakuru waherukaga kuba mu 2012 ubwo habaga ibitaramo bya ‘Primus Guma Guma Super Star’, icyo gihe ukaba wararangiye abahanzi batsinze abanyamakuru igitego kimwe ku busa.
Ibi bitaramo byitezwe ko bizitabirwa n’abahanzi barimo King James, Riderman, Kevin Kade, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King na Nel Ngabo.
Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.
Ku wa 26 Nyakanga 2025 bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.
Uyu mukino ugiye kuba nyuma yaho mu mpera z’iicyumweru gihsize aba bahanzi na bayobozi muri MTN Rwanda na EAP basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 31 ,Ahao basobanuriwe byinshi ku mateka y’U Rwanda ni uko umugabi wo kurimbura Abatautsi wacuzwe kuva ku ngoma z’abakoloni b’ababiligi bafashije n Guverinoma zarihoicyo gihe .