SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 13, 2023
Share
SHARE

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yatangije gahunda yo kuzenguruka za kaminuza zikorera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ataramira abanyeshuri bazigamo bakunda urwenya.

Ibi ni ibitaramo yise ‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ bizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2023, aho azazenguruka muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi bitaramo Mazimpaka azajya afatanya n’abasanzwe bafite impano mu rwenya bari muri izi kaminuza mu kubamenyereza uko uyu mwuga ukorwa ndetse no kubereka uko bakwagura impano zabo.

Mazimpaka yadutangarije ko yatekereje iki gikorwa kugira ngo akore cyane ndetse agire n’uruhare mu guteza imbere urwenya, rushingiye ku bumenyi cyane ko ababufite ari abari mu mashuri.

Yagize ati “Tujya tubona nk’abahanzi bakora ibitaramo mu mashuri. Urwenya ntekereza ko ari igihe cyiza cyarwo, nk’ubu dufite abanyarwenya benshi bize muri kaminuza ariko barinze bavayo batagize igitaramo cy’urwenya.”

“Icyo nabonye ni uko urwenya rugenewe abantu basobanutse, ndashaka guteza imbere urwenya rushingiye ku bitekerezo ibyo umuntu avuga ntibibe urwenya gusa ahubwo bibe binigisha ni ko guhera ku bantu basanzwe bafite ubwo bumenyi.”

Mazimpaka uri kwitegura igitaramo cye gikomeye ku wa 29 Ukwakira 2023, yavuze ko kandi ibi bitaramo bigiye kumufasha mu myiteguro kuko kizajya kugera hari byinshi yakoze bizatuma atanga ibyiza cyane.

‘Japhet’s Comedy Campus Tour’ igenewe abanyeshuri bo muri izi kaminuza bazajya bazitabira nta mafaranga batanze, kubera ubwumvikane Mazimpaka afitanye nazo.

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette bukomeje kuvugisha benshi
Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora
Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Umuhanzi Victor Rukotana yateguje alubumu nshya nyuma yo gusoza amasezerano na Onomo Hotel
Maitre Dodian yahuje imbaranga na Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise “Wowe ” (Video)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

La Toja Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

High Payout Online Slots

May 28, 2024

Hotels With Pokies Near Me

May 28, 2024

Mega Bucks Slot

May 28, 2024

Minimum Deposit 3 Dollar

February 25, 2025

Heroes Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?