Ikipe y’igihugu ya Portugal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League, nyuma gutsinda Ikipe y’Igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, kuri Stade Allianz Arena mu Budage.
Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana nta buryo bwinshi bw’ibitego buboneka imbere y’izamu.
Ku munota wa 30, u Budage bwatangiye kubona amahirwe yo gutsinda ibitego ariko bunanirwa umusaruro ufatika.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ikipe y’Igihugu y’u Budage yakomerejeho mu igice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 48 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Florian Wirtz n’umutwe, ku mupira mwiza yashiburiwe na Joshua Kimmich.
Cyabanje gushidikanywaho ariko nyuma yo kwitabaza VAR, umusifuzi yemeje ko ari igitego.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Portugal yatangiye gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura ari na ko ikora impinduka zitandukanye.
Ku munota wa 63, Francisco Conceição yavanye umupira mu kibuga hagati awuzamukana yihuta cyane, atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, yishyura igitego cya mbere.
Iyi kipe yari yakomeje gusatira bikomeye, Nuno Mendes yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Cristiano Ronaldo yakuriye atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68.
Mu minota 75, u Budage bwongeye gusatira cyane ariko ntihaboneke uburyo bubyara igitego cyo kwishyura.
Ku rundi ruhande Portugal yacungiraga ku mipira butakaje ikazamukanwa na Conceição wihutaga cyane.
Umukino warangiye Portugal itsinze u Budage ibitego 2-1, igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League.
Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mukino cyabaye cya 137 mu mikino 220 amaze gukinira Portugal.
Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 8 Kamena, Portugal izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Espagne n’u Bufaransa kuri uyu wa Kane, saa tatu z’ijoro.