SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ariel Wayz yashimiye umuntu wese wamufashije mu kumurika album ye “Hear to Stay”
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ariel Wayz yashimiye umuntu wese wamufashije mu kumurika album ye “Hear to Stay”
Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye umuntu wese wamufashije mu kumurika album ye “Hear to Stay”

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: March 14, 2025
Share
SHARE

 

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashimiye abantu bamuteye ingabo mu bitugu mu rugendo rwo kumurika album ye ya mbere yise “Hear to Stay” mu gitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 08 Werurwe 2025.

Avuga ko nubwo habanje kubaho ikibazo cy’ihuzanzira cyatumye igitaramo gitangira gitinze, yabashimiye abantu ko bihanganiye imbogamizi zabayeho, bakamufasha no kubimenyekanisha.

Ati “Nongeye kubashimira umusanzu wanyu ntayegayezwa mu gitaramo cyo kumurika album n’uko mwakomeje kumperekeza, mu bujyanama n’inkunga z’uburyo butandukanye.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko igihe kiri imbere abakunzi be n’ab’umuziki nyarwanda bakwiriye kumwitegaho byinshi kandi ko atazabatenguha.

Ati “Ubu navuga ko aribwo urugendo rwanjye mu muziki rutangiye, niteze gukora byinshi byiza mu minsi iri imbere. Kandi nishimiye uko mwakiriye album yanjye. Byanteye imbaraga mu buryo bukomeye zo gukomeza guhatana.”

Ariel Wayz by’umwihariko iyi album yayituye abagore n’abakobwa cyane ko yayishyize hanze ku munsi w’abagore, kandi ukwezi kwa Werurwe kukaba kwarabahariwe buri mwaka.

Ubwo Ariel Wayz yashyiraga hanze album ye ya mbere yise “Hear to Stay”, yahise atangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abafana be kumuba hafi no kumushyigikira mu muziki we, by’umwihariko mu buryo bw’amikoro.

Uyu mukobwa n’umujyanama we Eloi Mugabe batangaje ko batangije ubukangurambaga bise “Sponsored by The Fans”, bwo gushishikariza abakunzi b’umuziki we kumushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane bagura iyi album ye ku 1000 Frw.

Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 12 ku wa tariki 8 Werurwe 2025 ku mpuzamahanga wahariwe abagore. Mu ndirimbo zigize iyi album harimo izo yakoranye n’abandi.

Muri izi harimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel &Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.

Wifuza  kureba uko igitaramo cyo kumurika album Hear to Stay cyagenze  kanda  hano https://h2s.beart.rw.

Urubanza rwa Titi Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 3
Bands 3 za mbere zakomeje mu irushanwa rya Battle of Bands (Amafoto)
Umunyarwenya Chipukeezy yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Nyuma y’imyaka 4 Kidumu agiye kwongera gutaramira abanyarwanda mu Kigal Jazz Junction
Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Jackpot Casino

May 28, 2024

Are There Any Pokies Open In Bendigo

February 25, 2025

Galaxy Casino S A

May 28, 2024

Winning Roulette Rules In Dublin

January 14, 2020

Casino Mobile Games

May 28, 2024

Kagame Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?