Abakunzi ba muzika nyarwanda nyuma yúko umwka ushize bagize ibihe byiza mu bitaramo bya iwacu na Muzika bitegurwa na East Africa Promoters ku bufatanye na MTN Rwanda bongeye gushyirwa igorora kuko bategujwe ibitaramo nkibi muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka wa 2025
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa East African Promoters burarikira abanyarwanda kwitegura ibitaramo bya Iwacu na Muzika ntihigezwe hatagazwa amatariki cyangwa abahanzi bazitabira ibyo bitaramo gusa nkuko bigaragara n’uko mu minsi ya vuba hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kizavugirwamo gahunda zose zijyanye n’ibyo bitaramo
Mu 2023 ni bwo iserukiramuco “Iwacu Muzika Festival” ryahinduriwe izina ryitirirwa MTN Rwanda yari imaze kuba umuterankunga mukuru waryo.
Icyo gihe iri serukiramuco ryazengurutse mu Mijyi itandukanye y’u Rwanda, mu bitaramo byo gususurutsa abakunzi ba muzika mu gihugu hose, abahanzi bafashwa guhura n’abakunzi babo.
Ibi bitaramo ubwo byaherukaga umwaka ushize byagaragayemo abahanzi nka Bruce Melodie, Kenny Sol, Chriss Eazy, Bushali, Bwiza na Ruti Joel.
Ibi bitaramo byatangiye mu 2019 byaje guhagarikwa na Covid-19 kuva mu 2020 bitangira gukorwa binyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda.
Byongeye gusubukurwa bibera mu ruhame mh 2023 arinabwo MTN Rwanda yabyinjiragamo nk’umuterankunga mukuru wabyo.