SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/05/21 at 11:14 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Leta ya Tanzania ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, zitambutswaho ubutumwa burimo ububika Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ubu butumwa bwatambukijwe ku mbuga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter rukoreshwa na Polisi ya Tanzania, umuyoboro wa YouTube w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ndetse no ku rubuga rwa X rwa Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel.

Polisi ya Tanzania ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko amakuru abika Perezida Samia Suluhu yatangajwe mu izina ryayo atari ukuri, ndetse akaba ntaho ahuriye na yo.

Perezida Samia Suluhu Hassan akomeje kubikwa ari muzima, mu gihe nanone kuva mu mpera z’icyumweru gishize akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu biganjemo abanya-Kenya ndetse n’abanya-Tanzania badashyigikiye ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru gishize Leta ya Tanzania yirukanye ku butaka bwayo abanya-Politiki batandatu bo muri Kenya barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya bari bagiye muri Tanzania, gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Lissu unasanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka CHADEMA rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi.

Kuri ubu urubuga rw’ikoranabuhanga rwa NetBlocks ruravuga ko Leta ya Tanzania yaraye ifunze urubuga rwa X muri iki gihugu, nyuma ya kiriya gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri iki guhugu.

 

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Wakibi Geoffrey May 21, 2025 May 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball, yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi!

November 15, 2023
Imyidagaduro

Oldies Music Festival’ yaranzwe n’udushya Fuadi ahemberwa kwambara neza (Amafoto)

July 28, 2024
Imyidagaduro

Kwibuka 29 : Bwiza yahaye umukoro urubyiruko wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

April 10, 2023
Imyidagaduro

Burna Boy yatamajwe n’agatama ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye I Kosovo

July 29, 2024
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Sinema Rufonsina mu marira menshi yambitswe impeta n’Umukunzi we

October 29, 2024
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?