SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: May 21, 2025
Share
SHARE

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Leta ya Tanzania ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, zitambutswaho ubutumwa burimo ububika Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ubu butumwa bwatambukijwe ku mbuga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter rukoreshwa na Polisi ya Tanzania, umuyoboro wa YouTube w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ndetse no ku rubuga rwa X rwa Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel.

Polisi ya Tanzania ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko amakuru abika Perezida Samia Suluhu yatangajwe mu izina ryayo atari ukuri, ndetse akaba ntaho ahuriye na yo.

Perezida Samia Suluhu Hassan akomeje kubikwa ari muzima, mu gihe nanone kuva mu mpera z’icyumweru gishize akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu biganjemo abanya-Kenya ndetse n’abanya-Tanzania badashyigikiye ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru gishize Leta ya Tanzania yirukanye ku butaka bwayo abanya-Politiki batandatu bo muri Kenya barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya bari bagiye muri Tanzania, gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Lissu unasanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka CHADEMA rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi.

Kuri ubu urubuga rw’ikoranabuhanga rwa NetBlocks ruravuga ko Leta ya Tanzania yaraye ifunze urubuga rwa X muri iki gihugu, nyuma ya kiriya gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri iki guhugu.

 

Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika
#Kwibuka31: Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Twagize intare ziyobowe n’Intare: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yasabye abanyafurika kutazahora bategereje ibya abandi
Abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi bahembuye abakristu mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration Concert
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slot Machine Finder In Dublin

May 28, 2024

Ireland Online Slots With Free Money 2023

October 11, 2018

24 Pokies Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Oxbet Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Play Mega Moolah

May 28, 2024

Land Casinos Au

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?