SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 22, 2024
Share
SHARE

Mu mpera z’icyumweru gishize  ku wa gatanu tariki ya  21 Werurwe 2024 nibwo Ikigo 1000 Hills Events cyatanze ibihemboku bagore n’ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere ry’abagore mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubuyobozi.bahawe ibihembo kubera umusanzu wabo udasanzwe mu guteza imbere Igihugu.

Ni ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards”  byateguwe n’ikigo 1000 hills events gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore.

Ibi bihembo bihabwa abakozi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo binini n’ibigo biciriritse hamwe n’abikorera.

Mutoni Julie  ni umwe mu begukanye ibihembo bibiri mu byatanzwe .

Uyu asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo  Multilines International Rwanda, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n’inzira y’ubutaka.

Julie Mutoni yegukanye ibihembo birimo icya Supply Chain Women of Year, abikesheje Ikigo cye cya Multilines International Rwanda yatangije ndetse n’icya C-Suite Award.

Yabwiye UMUSEKE ko ibi bihembo ari intambwe ikomeye cyane igaragaza ko ikigo cye gikomeje kwesa imihigo yahoze yifuza.

Ati “Icya mbere turi mu Kwezi kw’Abagore nishimiye ko hari abantu bishimiye kutwibuka natwe bakadushimira. Iyi ni intambwe igaragaza ko ibyo dukora hari aho biri kugana heza kurusha aho turi uyu munsi. Dukomeje kugera ku mihigo nahoranye kuva kera.’’

Yakomeje avuga ko ashimira abakozi bakorana umunsi ku wundi  by’umwihariko atura ibi bihembo abagore n’abakobwa bakora mu kigo cye, abashishikariza gukomeza gukorana umwete.

Mutoni Julie yegukanye ibi bihembo mu gihe ikigo cye giheruka gusinya amasezerano y’imikoranire ku wa 31 Mutarama 2024, na Turkish Cargo, itwara imizigo yifashishije inzira yo mu kirere.

Multilines International Rwanda Ltd yasinye aya masezerano, imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda n’indi irenga 20 ikorera mu bindi bihugu byo birimo na Uganda, aho ifite icyicaro gikuru.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan Offodox, yavuze ko ibi bihembo bigamije gutera imbaraga abagore no kubatinyura.

Ati “ Ibi bihembo bivuze gushimira umuntu wese wakoze, umwaka wose ukarangira hanyuma agasuzumwa. Iyo ashimiwe, bimutera ishyaka, bikamutera imbaraga zo kumutinyura kandi bigatinyura n’abandi . Mu kumutinyura, binyura mu kuvuga ngo uyu muntu yabikoze ate?

Ntaganzwa Nathan Offodox avuga ko ari n’umwanya mwiza wo guhuza abagore bagitangira kwikorera n’ibigo byabafasha kugeza kure indoto zabo.

Abahawe ibihembo ni abagore bahataniye ibihembo 42 bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakora ubucuruzi butandukanye, abagore bafite ibigo ndetse n’ababiyoboye.

Ibi  bihembo mbere yo  gutwanga habaye ikiganiro  n’itagazamakuru aho  hagaragajwe bimwe mubyo abagore bagezeho mu myka 30 ishize u Rwanda  rwibohoye .

Ibirori byo kumurika inzoga ya Skol Virunga Silver byari akanyamuneza kubabyitabiriye (Amafoto)
Skol yifatanyije na Orion BBC bateye ibiti ibihumbi 28 mu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree
Ikigo Dongfeng Motor kiritegura guteranyiriza Imodoka mu Rwanda
Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024
1000 yashimiye ibigo 73 by’abagore bahize abandi mu iterambere ry’abagore mu Bucuruzi no mu buyobozi (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Blacklisted Online Casinos

May 28, 2024

Paypal Casino Deposit

February 25, 2025

Loco Joker Casino

February 25, 2025

Gofish Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Does Pokies Casino Have Paylines

May 28, 2024

Spartan Casino Sign Up Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?