Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló baganira ku buryo bwo gushimangira umubano mu ngeri zifitiye inyungu impande zombi no ku bibazo by’Isi n’umugabane muri rusange.
Embaló yakoreye uruzinduko i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024 mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Perezida Kagame mu 2023 yari yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau ndetse bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.
Imbere ya Perezida Kagame na Embaló, icyo gihe abasirikare ba Guinée-Bissau baririmbye indirimbo yumvikanisha ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga…”