Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, wari i Kampala kuwa Gatanu ushize, ngo usibye ikibazo cy’umutekano mu karere, mu byamugenzaga harimo no gusaba Perezida Museveni gufasha kugarura umwuka mwiza hagati y’ u Bubiligi n’u Rwanda.
Kuwa Gatanu mu ijambo yavugiye muri Uganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Maxime Prevot, yavuze ko nubwo bagifata u Rwanda nk’ingenzi mu karere kandi ruri mu mwanya mwiza mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, budashobora kwirengagiza ko u Rwanda ruvogera ubusugire bwa Congo.
Mu gihe ariko u Bubiligi bushaka uruhare rwa Perezida Museveni mu kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, iyi nama yari inagamije ku rundi ruhande, gusaba Museveni kongera guhuza u Bubiligi n’u Rwanda nk’uko inkuru dukesha The East African ivuga.
Mu magambo ye bwite, Minisitiri Prevot yavuze ko Perezida Museveni ari umuhuza w’ingirakamaro mu biganiro bya dipolomasi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru i Kampala, Prevot wari mu uruzinduko muri Uganda n’u Burundi kuva kuwa Gatanu asoreza i Kinshasa kuri iki Cyumweru, yavuze ko yahuye na Museveni, bwa mbere ngo avome ku bubararibonye bwe ku karere, ikintu ngo u Bubiligi busanga cyaba ingenzi mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo no gusaba ubufasha mu kongera gutsura umubano hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda.
“Ikibabaje, kuri uru rwego ntibigishotse kuri njye gusura u Rwanda kubera icyemezo cyarwo cyo gucana umubano natwe. Nasobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru menshi y’ibinyoma kuri iki ikibazo. Gucana umubano wa dipolomasi ntabwo ari igisubizo ku bitekerezo bitandukanye n’ibyawe,” uyu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yakomeje avuga ko yizeye ko hakiri icyumba cy’ibiganiro no kumva neza kurushaho ibitekerezo by’undi, anongeraho ko ndetse n’u Burusiya nubwo bwafatiwe ibihano nyuma yo gutera Ukraine bagifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’ubwo uri ku rwego runaka.
Ku itariki 17 Werurwe 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
U Rwanda rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Iri ryavugaga ko “Abadipolomate bose b’u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48”, ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu Rwanda.