Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rigamije kugaragaza umuco nyafurika ariko bihereye muri muzika gakondo mu Rwanda ryiswe Unveil Africa Festival rizitabirwa na bamwe mu bakunzwe muri muzika gakondo mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2024 muri Onomo Hotel nibwo habereye ikiganiro n’Itangazamakuru aho abateguye iri serukiramuco batangaje byinshi ku myiteguro bagezaho mu gihe habura iminsi itatu ngo abakunzi ba muziki gakondo baryoherwa nibyo babateguriye .
Iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi Ruti Joel,Victor Rukotana,Itorero Intayoberana,Himbaza Club ,Chris Neat,J-Sha n’umukirigitinaga Sibonyitore kikaba kizayoborwa n’Umunyamakuru Nzeyimana Luckman ukorera RBA
Alice, umwe mubateguye iri serukiramuco yavuze ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda, yavuzeko abakiri bato batekerejweho ndetse ahamyako abanyeshuri biga mu mashuri abanza bazazana n’ababyeyi babo bazinjirira Ubuntu.
Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco yavuzeko iki gitaramo bamaze amezi atatu bagitegura, yasobanuye ko bahisemo izina ‘Unveil’ mu ‘kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi iri rikazana iserukiramuco ngaruka mwaka aho biteganyijwe ko rizagenda ribera no mubindi bihugu, aho bazajya bataramirwa n’abahanzi Nyarwanda nabandi basanzwe muri icyo gihugu bazajya baba bagiyemo.
Nkuko, Julius yabitangaje yahamijeko iriserukiramuco rizitabirwa n’abantu batandukanye harimo nabamwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika harimo nabo mu Rwanda batumiwe.
Iserukiramuco “Unveil Africa Festival” ku nshuro yambere rizabera mujyi wa Kigali, muri Camp Kigali, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo itike yiswe ‘Bisoke’ igura 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.