Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata, hatangijwe inama y’amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14 aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia.
Iyi nama y’iminsi ibiri, iteranye ku nshuro yayo ya 50, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka” izibanda ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; icuruzwa ry’abantu no kwambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yavuze ko ari umwanya mwiza uhuriza hamwe abanyamuryango hagamijwe kunoza ingamba zo kurwanya ibyaha no gushyiraho uburyo bwo kwifashisha mu kuzibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Iyi nama n’izindi zateguwe binyuze mu muryango wa EAPCCO zigomba guhora zishimangira ingamba zigamije guhuriza hamwe mu guhangana n’ibyaha bikorerwa mu karere kacu ndetse n’ahandi.”
Yakomeje avuga ko nta gisubizo cyoroshye ushobora gusimbuza icyizere n’ubwumvikane hagati y’abagize umuryango, ari nayo mpamvu ubufatanye ari zo mbaraga nyamukuru kandi zihabwa umwanya w’imbere, asaba ko hashyirwa imbaraga mu itumanaho no gutuma akarere karushaho kugira umutekano.
Ati: “Ndasaba ko twese twafungura imiyoboro y’itumanaho ku gihe nyacyo kandi tugakuraho inzitizi zose nto cyangwa nini zibangamira ubufatanye no gusangira amakuru. Reka dushyire imbere gushyira mu bikorwa ingamba nziza zose twashyizeho kugira ngo akarere kacu karusheho kugira umutekano.”