SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: FERWAFA yahagaritse Héritier Luvumbu wa Rayon Sports amezi atandatu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > FERWAFA yahagaritse Héritier Luvumbu wa Rayon Sports amezi atandatu
Imikino

FERWAFA yahagaritse Héritier Luvumbu wa Rayon Sports amezi atandatu

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: February 13, 2024
Share
SHARE

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA ndetse ntiyakoranye imyitozo na bagenzi be bitegura umukino wa kimwe cya kane cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare.

 

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo mu Nzove ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri aho abakinnyi bose bari bagaragaye ku mukino wa Police FC bose bagaragaye mu myitozo uretse umukinnyi umwe Héritier Luvumbu uheruka kugaragara mu gikorwa kitavuzweho rumwe.

Mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 52 w’umukino, ni ko kwishimira igitego apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki gikorwa cyo gupfuka ku munwa kikaba ari igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abakongomani hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

 

Ibi byakurikiwe n’itangazo ryashyizwe hanze n’ ikipe ya Rayon Sports rivuga ko idashyigikiye ibyakozwe n’umukinnyi wayo, ni mu gihe hari hategerejwe ikiva mu mwanzuro w’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kanarangije kumutumizaho.

Nubwo Rayon Sports itigeze ivuga ko ihagaritse uyu mukinnyi mu gihe runaka, amakuru agera kuri AHUPA VISUAL RADIO  avuga   ko ubuyobozi bw’iyi kipe butanyuzwe n’ibyo yakoze ndetse bishobora kurangira batandukanye na we.

Mu itangazo yashyize hanze, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse Luvumbu mu gihe cy’amezi atandatu atitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Ku wa Gatatu, Rayon Sports izakirwa na Vision ku Mumena muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezererera Interforce muri 1/8 iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi. Biteganyijwe ko umukino uzatangira ku masaha ya saa 15:00.

 

Luvumbu yakoze iki kimenyetso ubwo yari amaze gutsinda igitego

 

FERWAF yamenyesheje Luvumbu ko ahagaritswe amezi 6

 

Luvumbu yari asigarasigaje amezi 6 ku masezerano ya Rayon Sports
Perezida Kagame yashimiye Masai Ujili uruhare agira mu guteza imbere urubyiruko abinyujije muri Giants Of Africa
Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu
Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya
Bebe Cool yahishuye ko ashora menshi kuri Ssalli nk’ubucuruzi atari uko ari umuhugu we
Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal wasubitswe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Hrvatska Lutrija Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Real Money Gamble App

May 28, 2024

Chaves Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Sol Casino Bonus Code

February 25, 2025

Fair Go Comp Points

February 25, 2025

Online Pokies Free Trial

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?