Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 21 Mata yunamiye Papa Francis wapfuye, yihanganisha abakristu ba Kiliziya Gatolika bari mu gahinda kubera urupfu rwe.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere ni bwo Vatican yemeje ko Papa Francis wari ufite imyaka 88 yapfuye.
Vatican yemeje ko uyu wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yazize guhagarara k’umutima ndetse n’indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko (Stroke).
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Papa.
Ati: “Twababajwe n’urupfu rwa nyirubutungane, Papa Francis, wari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ku buyobozi bwa Papa Francis, umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wafashe icyerekezo gishya nyuma y’uko Vatican yari imaze kwemera uruhare rwa Kiliziya mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Ati: “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”
“Mu izina ry’abaturarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatulika bo ku Isi yose.”
Papa Francis wapfuye ku wa 20 Gicurasi 2017 yahuye na Perezida Kagame, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakoreraga uruzinduko i Vatican.
Ni uruzinduko rwasize Perezida Kagame na Papa bagiranye ibiganiro byasize umubano wari umaze igihe utifashe neza hagati ya Kigali na Vatican uzahuwe.
Icyo gihe Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.
Papa Francis kandi yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatikani ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye”.
“Yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”.
Papa Francis yari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kuva muri 2013 asimbuye Benoit XVI wari umaze kwegura.