SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abacanshuro 280 bo mu mutwe wa RALF barwaniraga DRC batashye iwabo banyuze mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abacanshuro 280 bo mu mutwe wa RALF barwaniraga DRC batashye iwabo banyuze mu Rwanda
Andi makuru

Abacanshuro 280 bo mu mutwe wa RALF barwaniraga DRC batashye iwabo banyuze mu Rwanda

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: January 29, 2025
Share
SHARE

Abacanshuro barenga 280 bo mu mutwe wa RALF WO  muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.

Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n’abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe, abacanshuro bagera kuri 280 banyuze mu Rwanda bava i Goma nk’uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda.

Si abo gusa kuko n’abakozi bagera kuri 40 ba Banki y’Isi binjiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu bavuye i Goma.

Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.

Bose bari barashatswe na Horațiu Potra wo muri Romania uherutse gutabwa muri yombi n’igihugu cye.

Hari kandi abandi bacanshuro 20 bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria.

Benshi muri aba bacanshuro ntabwo bifuje kuganira n’itangazamakuru, gusa bake bagize icyo bavuga, bahuriza ku kuba bishimiye uburyo bakiriwe neza mu Rwanda ndetse no kuba bagiye gusubira mu miryango yabo.

Umwe muri aba bagabo yavuze ko yari amaze imyaka ibiri arwanira muri Congo, akaba yishimiye kuba yafashijwe, akaba agiye kubona uko ataha.

Undi yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri gusa ageze muri Congo, aho yari avuye muri Tunisia ndetse yerekanye pasiporo ye, iriho na kashi, byemeza igihe yinjiriye muri iki gihugu.

Mugenzi wabo yavuze ko yabonye byinshi bibi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ati “Sinzibagirwa abana nabonye bahura n’ibibazo muri Congo, ikindaje ishinga ni uguhura n’umuryango wanjye.”

Yongeyeho ko “Abanyarwanda batwakiriye neza, ni ibintu twishimiye.”

Biteganyijwe ko aba bacanshuro  bari bunyuzwe i Kigali aho baza gufatira indege basubjra mu gihugu cyano

Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza mu irushanwa Swat Challenge i Dubai
BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu
Umusizi Rumaga yafunguye isomero ry’ibitabo kuri murandasi
Bobi Ladawa wari umugore wa Mobutu Sese Seko yasabye Leta ya RDC ko yifuza gutaha
Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

The Best Online Slots In Ireland 2023

April 20, 2017

Tg Casino Crypto

May 28, 2024

Australian Poker Machine Wins

May 28, 2024

Online Keno App

May 28, 2024

What Is The Process For Obtaining A Gambling Licence In Ireland

May 28, 2024

Greenplay Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?