Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23, yapfuye.
Uyu musirikare yahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 ubwo abarwanyi ba M23 bafataga Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025.
Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.
Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.
Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC: Ekuka Lipopo Jean-Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard na bo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato bwite.
Byamenyekanye ko Gen Nzambe yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata gusa ntibizwi niba yapfiriye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo yari afungiwemo cyangwa se niba yari mu bitaro. Icyamwishe na cyo ntikiratangazwa.
Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.
Gen Nzambe na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.