SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDC :Gen Maj Nzambe Dieu Gentil washinjwe guhunga urugamba yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDC :Gen Maj Nzambe Dieu Gentil washinjwe guhunga urugamba yitabye Imana
Andi makuru

RDC :Gen Maj Nzambe Dieu Gentil washinjwe guhunga urugamba yitabye Imana

Ahupa Radio
Last updated: 2025/04/17 at 10:12 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23, yapfuye.

Uyu musirikare yahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 ubwo abarwanyi ba M23 bafataga Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025.

Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.

Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.

Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC: Ekuka Lipopo Jean-Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard na bo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato bwite.

Byamenyekanye ko Gen Nzambe yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata gusa ntibizwi niba yapfiriye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo yari afungiwemo cyangwa se niba yari mu bitaro. Icyamwishe na cyo ntikiratangazwa.

Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.

Gen Nzambe na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio April 17, 2025 April 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Issiaka Mulemba yashyingiranywe n’umukunzi we mw’ibanga

October 4, 2023
Andi makuru

Umunyamakuru wa radio &Tv10 Pascal Habababyeyi yashyinguwe mu cyubahiro

December 27, 2024
Imyidagaduro

Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we

March 25, 2024
Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025
Andi makuru

Gen Maj. Peter CIRIMWAMI yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

September 19, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza

May 3, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?