Umuhanzi Massamba Intore, wamamaye mu ndirimbo za gakondo zifite ubutumwa bubumbatiye amateka n’umuco nyarwanda, yasabye urubyiruko kutirara no kutajenjeka muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Massamba yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwubatse amahoro n’umutekano wifuzwa na benshi, hatabura abacyifuza kurusubiza inyuma binyuze mu gusibanganya amateka, kubiba amacakubiri no gusebya ibyagezweho.
Ati “Rubyiruko mube maso, ntimusinde ibyishimo ngo mukabye kuko umwanzi ntasinziriye. Muhaguruke muharanire kubaho neza, mubirwanire, nibiba ngombwa mubipfire. Guca agasuzuguro ni ukwigira… umugabo arigira yakwibura agapfa.”
Massamba Intore azwi nk’umwe mu bahanzi barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda biciye mu buhanzi bwe, aho mu myaka isaga 30 yakoze ibihangano byubaka umuco, bikangurira Abanyarwanda gukunda igihugu no kugiharira ibitekerezo byubaka. Asanga umuhanzi atagomba kwishimira gusa ubwamamare, ahubwo ko afite inshingano yo gusigasira indangagaciro z’igihugu no kucyubakira.
Yagize ati “Ku bahanzi bo, mukomeze muhange iby’ubwenge, bifitiye u Rwanda akamaro n’isi yose. Impano Imana yabahaye ibabere inganji. Mubwire amahanga yose ko abahekuye u Rwanda babanje gutsemba umuco, bica Inganzo, ko muhari kugira ngo mururate ubwiza, ubutwari, ubupfura nk’uko byahozeho amahano atararugwira.”
Uyu muhanzi usanzwe anafite izina rikomeye mu buhanzi bwubakiye ku muco, yavuze ko mu bihe byo kwibuka, ari ngombwa ko abantu bose by’umwihariko urubyiruko bashyira imbere ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, bagaharanira kwerekana isura y’u Rwanda rushya ruzira ivangura n’urwango.
Yongeyeho ati “Murugire rugari, Rwanda rugere iyo aho abasogokuru bacu barugejeje maze bakicara bagasoma ku nturire ituza benimana, ari bo Ben’umugisha.”
Massamba Intore, kimwe n’abandi bahanzi bafite aho bahuriye n’amateka y’igihugu, akomeje kwifashisha inganzo mu gusigasira amateka, gusubiza icyubahiro umuco nyarwanda no gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri bamwe mu bashaka gusenya ibyo u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Massamba Intore ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu gusigasira umuco no gukangurira Abanyarwanda kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Yamenyekanye mu bihangano byimakaza indangagaciro nyarwanda bifite umwihariko mu kuvuga amateka, ubutwari n’umuco. Ubu buhanzi yabukoresheje nk’intwaro yo guhangana n’abashaka gusenya igihugu, ndetse akaba akunze kuvuga ko “indirimbo ari intwaro idasaza igihe iherekejwe n’ubutumwa bukwiye.”
Uyu muhanzi agaragaza ko hari abantu bagihamagarira urubyiruko kugendera mu nzira z’amacakubiri no gukurura ingengabitekerezo ya Jenoside, bifashishije imbuga nkoranyambaga, inyandiko z’itesha agaciro ibyabaye, ndetse n’uburyo bwo kwandika amateka bayobya ukuri.
Massamba avuga ko iki ari igihe cyo guhangana n’abo bose mu buryo bwose bushoboka, binyuze mu butumwa buhamye, kwigisha amateka nyayo n’uruhare rwa buri wese mu gukumira ikibi.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa nk’ubwa Massamba Intore buragaragaza ko urugamba rwo kubungabunga amateka, guhangana n’abapfobya Jenoside no gusigasira umuco rugikomeje, kandi rukeneye imbaraga z’urubyiruko n’abahanzi.
Urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwaravutse cyangwa rwararezwe mu gihugu cyubatse amahoro n’iterambere, ariko ni na rwo rugenerwa inshingano zo kurinda ibyo byose, kuko rufite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga, ubuhanzi, uburezi n’ibitekerezo bishya mu guhangana n’abashaka gusenya u Rwanda.
Ku rundi ruhande, abahanzi bafite uruhare runini mu gukangura imbaga. Indirimbo, ikinamico, ibihangano by’ubugeni n’amarenga, byose bishobora kuba urubuga rwo gukomeza kurandura ibitekerezo bibi, kwigisha amateka no gusigasira ibyagezweho.
Iyo inganzo itazimye, umwanzi nta mwanya agira. Ibi nibyo Massamba yibutsa abahanzi bagenzi be kugira ngo amahanga atazibagirwa ukuri, binyuze mu bihangano bihamye bifite umurongo.