Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux, aratangaza ko afite amashyushyu y’ubukwe bwe n’umukunzi we wo muri Nigeria Priscilla Ojo, aho avuga ko akunda umuco w’iki gihugu ndetse akaba yahishuye n’abasitari bazabwitabira.
Nyuma y’uko mu minsi yashize Juma Jux na Priscilla bari bakoze ubukwe muri Tanzania, bagiye kongera gukora ibirori bya nyuma muri Nigeria.
Uyu muhanzi yatangarije Hip TV ko kuri ubu afite amatsiko y’uko ubukwe bwe buzaba bumeze muri Nigeria, cyane ko akunda cyane umuco wabo ndetse n’imyambarire yabo.
Avuga ko nyuma yo gukundana na Priscilla, ubuzima bwe bwahindutse kandi bugahinduka neza, ndetse akemeza ko abantu bazabibona vuba ko yahindutse.
Ati “Mu by’ukuri ntegereje ubukwe bwanjye cyane. Buri gihe mbwira abantu banjye ko mfite ubukwe muri Nigeria kandi ko nkunda umuco wabo. Ni ibintu bitangaje cyane kuko nkunda umuco wa Nigeria, imyambarire, uburyo ubukwe bwabo bukorwa…… Sinjye uzarota igihe kigeze.”
Agaruka ku bantu bazitabira ubukwe bwe, yavuze ko abantu be bo muri Afurika y’Iburasirazuba bazaba bari i Lagos, ndetse ko muri abo hazaba harimo Diamond Platnumz.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla buzaba muri uku kwezi kwa Mata