SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport
Imikino

Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/03 at 12:03 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw akegukana iyi kipe mu gihe izaba ishyizwe ku isoko.

Sadate amaze iminsi agaragaza ubushake bwo kugura iyi kipe yabereye umuyobozi, aho ashimangira ko intego ye ari ukuyifasha kuba imwe mu makipe y’ubukombe muri Afurika.

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Sadate yavuze ko miliyari 1 Frw y’ayo mafaranga azatanga izasaranganywa amatsinda y’abafana kugira ngo yihanagure icyuya yabize, na ho indi miliyari 1 Frw ikishyurwa amadeni kugira ngo yirinde birantega.

Yongeyo ati “Miliyari 3 Frw zizashorwa muri Murera mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze ko ari miliyari 1 Frw buri mwaka. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane.”

Yashimangiye ko “ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo.”

Mu migambi afite harimo ko abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazajya bahabwa serivisi za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru ndetse yavuze ko azashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo ku bakunzi ba Rayon Sports aho kumva radiyo zibarangaza.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura, hazashorwa izindi miliyari 5 Frw zizakora ibitangaza. Hazashingwa kandi amakipe y’indi mikino nka Volley, Basket n’Amagare. Nyuma y’imyaka itatu, Murera izaba ijya gukina hanze igendera mu ndege yanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za bisi kuko izaba ifite bisi y’akataraboneka, imodoka ebyiri z’imbangukiragutabara ziyiherekeza aho igiye hose, imodoka ebyiri za ’staff’ na moto ebyiri ziyigenda imbere.”

Nubwo bimeze gutyo, Munyakazi Sadate yavuze ko “ubu busabe bufite agaciro kugera ku wa 25 Ukuboza 2025.”

Yongeyeho ati “Nshaka kuzizihiza isabukuru yanjye nkata umutsima n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi mu nyanja y’ibyishimo. Habayeho ibiganiro by’ibanze nkabona bitanga icyizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 Frw yo kuyifasha kurangiza Shampiyona neza. Murera itwaye igikombe, ubusabe bwazamukaho 20% na ho ikibuze bwamanukaho 20%. Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.”

Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate, yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020. Mu bihe bitandukanye, yagiye agira uruhare mu kuyishyigikira.

Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko mu kugena agaciro kayo bushingiye ku banyamuryango gusa, bwasanze yaba ihagaze miliyari 6 Frw, bingana n’imigabane ibihumbi 200 aho umugabane uciriritse utajya munsi y’ibihumbi 30 Frw.

 

You Might Also Like

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Nsanzabera Jean Paul April 3, 2025 April 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

John Legend yatumiwe mu gitaramo cya Move Afrika I Kigali

December 17, 2024
Andi makuruImikino

Lionel Messi akomeje gushimisha ibyamamare kuva yagera muri Inter Miami

July 26, 2023
Imyidagaduro

Rumaga ,Ruti Joel, Itorero Inyamibwa na Shauku Band bijeje ibintu byiza abazitabira igitaramo Kigali Kulture Konnekt .

November 14, 2023
Imikino

Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.

January 21, 2024
Andi makuru

Intambara y’amagambo hagati ya Gen Muhoozi ikomeje gufata indi ntera na bagenzi 2 bo muri RDC

March 31, 2025
Imyidagaduro

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda

April 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?