Nyuma y’imyaka irenga itatu bakundana, umusore utuye muri Canada yasabye akanakwa Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali Marriott ku wa 29 Werurwe 2025, mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe mu minsi iri imbere.
Miss Uwihirwe w’imyaka 24 yamenyekanye cyane muri 2019 ubwo yahagarariraga Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda, bikarangira yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere.
Kuva mu 2022, yagiye agaragaza ko afite umusore bakundana, nubwo uwo musore atamenyekanye cyane. Bombi bakunze kugaragara bari kumwe mu bihe byiza, ariko nta byinshi byari bizwi ku rukundo rwabo kugeza ubwo basezeranye imbere y’imiryango.
Miss Uwihirwe ni umuyobozi wa Casmir Foundation, umuryango wita ku bana bataye ishuri. Mu 2020, yitabiriye irushanwa rya Miss Africa Calabar, ariko ntiyabasha gutsindira ikamba.
Nta makuru menshi aramenyekana ku musore wasabye akanakwa Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, uretse kuba bivugwa ko atuye muri Canada.