Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 27 Werurwe 2028 yari iyi byishimo byinshi cyane ku bakunzi b’Urwenya hano mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ishize Ibitaramo bya Gen-z comedy bitegurwa na Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci inshuro ebyiri mu kwezi.
Igitaramo cy’uyu mugoroba cyabereye mu Ihema rinini rya Camp Kigali ryari ryitabiriwe n’abantu benshi cyane ndetse n’abanyarwenya batangiranye na Merci nka Muhinde,Kadudu,Pirate,Lucky Baby,Umushumba ,Joshua na bandi benshi berekanye ubuhanga bamaze kungukira muri Gen-z Comedy.
Mu bandi banyarwenya bari batumiwe kwifatanya nabo ni Pablo, Maulana & Reign, na Alex Muhangi MC Mariachi, Madrat na Chiko bari bishimiye kugaruka gutaramira abanyarwanda.
Ahagana kw’isaha ya Saa mbiri nibwo fally Merci aherekejwe n’Umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Uganda Alex Muhangi maze batanga ikaze ku bakunzi b’Urwenya barenga ibihumbi bine bari bitabiruye icyo gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’Imyaka itatu Gen-z Comedy itangiye .
Abanyarwenya bibanze ku buzima bwabo bwite ariko banagaruka ku buzima busanzwe bwo muri Uganda ndetse no mu Rwanda, bananyuzamo bagaserereza bamwe mu byamamare bari bitabiriye. Nka Alex Muhangi yavuze ko DJ Pius kubera uburebure afite, ashobora kureba ahazaza.
Ati “Mu Rwanda mufite amahirwe kuko mufite, DJ Pius, uyu mugabo ashobora kureba ejo hazaza.”
Ikindi abanyarwenya bibanzeho ni uburyo indirimbo zo mu Rwanda zitinda gutangira kubera ko abaririmbyi bo mu Rwanda bakunze kugaragazamo amarangamutima, naho izo muri Uganda zo zigatangira zirasa ku ntego nta kuzuyaza icyo umuntu, asaba akagisaba rugikubita.
MC Mariachi uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda, yemeje Abanya-Kigali cyane ko yinjiriye mu ndirimbo ‘Sikosa’ ya The Ben, Kevin Kade na Element EléeeH. Uyu munyarwenya yateruye Christelle usanzwe ari umwe mu bakobwa b’ikimero bakunze kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy, ndetse ntiyoroherwa kugeza ubwo baguye ku rubyiniro.
Mariachi yagaragaje ko yishimiye Christelle, ndetse n’amafaranga yasaruye mu bafana yamubwiraga ko bayagabana.
Umunyarwenya Pablo wabiciye bigacika muri Uganda binyuze mu bitaramo birimo ‘Comedy Store’, yatunguranye yinjirira mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ya Musengima Beatha, ubwo yataramiraga abakunzi be muri Gen-Z Comedy.
Muri iki gitaramo abanyarwenya barimo Umushumba ndetse na Rusine Patrick bari bitezwe ntabwo bagaragayemo.
Iki gitaramo cyaririmbyemo Lionel Sentore wamamaye mu ndirimbo ‘Uwangabiye’ yamenyekanye mu bihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka. Uyu muhanzi yaririmbye n’izindi ndirimbo ze ziganjemo iz’umudiho wa Kinyarwanda binyura benshi.
Igitaramo cyabaye hizihizwa imyaka itatu y’ibitaramo bya Gen- Z Comedy, ndetse Fally Merci ubitegura yahawe impano yihariye n’abanyarwenya yafashije kugaragaza impano zabo muri iyi myaka ishize.
Muri iki gitaramo umunyarwenya Joseph Angel Napi Ondo wamamaye mu bihangano binyuranye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatunguranye cyane ko atari ari mu bamamajwe bazataramira muri iki gitaramo.
Ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ byatangiriye ku Kimihurura aho benshi bazi nko mu Rugando mu 2021, ku gitekerezo cya Ndaruhutse Merci benshi bazi nka Fally Merci mu bijyanye no gusetsa.