SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dosiye ya Salongo yashyikirijwe ubushinjacyaha
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dosiye ya Salongo yashyikirijwe ubushinjacyaha
Andi makuru

Dosiye ya Salongo yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: November 7, 2024
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo.

Dosiye y’uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 31 Ukwakira 2024, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitandatu.

Mu byaha Salongo akurikiranyweho harimo; Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, icyaha cy’iyezandonke, ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.

Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange. Yafatanywe, impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi n’inkono.

Salongo afunzwe nyuma y’aho Umuvugizi wa RIB aherutse gutangaza ibice bitanu uru rwego ruri kwibandaho cyane bigaragaramo ibyaha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ibyo bice ni igice cy’imyidagaduro (abahanzi baririmba), iyobokamana n’ivugabutumwa, kwamamaza imbaraga zidasanzwe n’ubupfumu, gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’ubwambure no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi
DRC yatangaje ko izitabira ibiganiro na M23
Ange Kagame yashimangije alubumu ya Ruti Joel yise Musomandera
Imam Muhsin Hendricks washyigikiraga abaryamana bahuje ibitsina yishwe arashwe
Dj Toxxyk yashyize hanze urutonde rw’abahanzi naba dj bazamufasha mu gitaramo cye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Jackpot Miner Sign Up Bonus

February 25, 2025

What Are The Best Free Online Slot Machines Available In Ireland In 2023

May 28, 2024

Salou Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Trustly Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Wrest Point Casino Reviews

May 28, 2024

Online Gambling Slot Machines

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?