SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Imbamutima za Aline Gahongayire kuri Ishimwe clement wamufashije kugera ku nzozi ze mu muziki
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Imbamutima za Aline Gahongayire kuri Ishimwe clement wamufashije kugera ku nzozi ze mu muziki
Imyidagaduro

Imbamutima za Aline Gahongayire kuri Ishimwe clement wamufashije kugera ku nzozi ze mu muziki

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/25 at 8:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umunsi Aline Gahongayire yari agiye kuva mu muziki, Ishimwe Clement akahagoboka
Iyo uganiriye na Aline Gahongayire ufite umwanya uhagije, biragoye ko mwatandukana atakubwiye uko umutima we ugendana ishimwe afitiye inshuti ye yo kuva ku ntebe y’ishuri, Ishimwe Clement uyobora KINA Music.

Aline Gahongayire avuga ko uretse kuba Ishimwe Clement yaramubereye inshuti nziza kandi y’igihe kirekire, amushimira uburyo mu gihe yari agiye gucika intege mu muziki, hamwe yumvaga yawuvamo,yamubaye hafi, akamugira inama nziza zatumye ahindura icyo cyemezo.

Ibi Aline Gahongayire yabigarutseho mu kiganiro duherutse kugirana, ubwo yakomozaga ku ishimwe ry’uyu muyobozi wa KINA Music.

Ati “Buriya Clement ntabwo yambereye ’producer’ gusa, yaranankopezaga mu ishuri, yari umuhanga cyane. Hari ukuntu nubwo nakundaga kwiga we yabishyiragamo umutima ugasanga arankangurira kwiga cyane.”

Uretse ibyo mu bwana, Aline Gahongayire ashimira Ishimwe Clement, akavuga ko iyo ataza kumugira byashobokaga ko yari kuva mu muziki burundu.

Ati “Nko mu muziki iyo ntagira Clement nari kuba uwa nyuma rwose […] ni byiza ko dushima abantu bakiriho. Igihe nigeze gucika intege ngiye kuva mu muziki ni we nagezeho, arambwira ngo ahubwo icara hariya turirimbe.”

Aline Gahongayire avuga ko mu gihe cyo gukora indirimbo nka ’Warampishe’ n’izindi zirimo ’Ndanyuzwe’ yasohotse mu 2018, yari yafashe icyemezo cyo kuva mu muziki.

Igitangaje ni uko ‘Ndanyuzwe’ iri mu zo yakoze zigakundwa cyane, ari indirimbo bakoze atabishaka cyane ko nubwo yaririmbaga ko anyuzwe, mu by’ukuri we yari akomerewe.

Ati “Nari nasize imodoka kuri station ngenda n’amaguru kuko nta mafaranga ya ’essence’ nari mfite, nta mafaranga nari mfite rwose. Abantu twahuraga mu nzira bakambaza uko meze nkababwira ko ndi gukora siporo.”

Aline Gahongayire wavuye Kimironko yerekeza Kibagabaga kuri KINA Music n’amaguru, muri uru rugendo nibwo yitekerejeho asanga aho kuba yaburanya Imana kubera ibihe byari bimukomereye, yakabaye anyuzwe kuko nubwo yari akennye, ariko hari ibyo yari yaragezeho nta ruhare abigizemo.

Ikiganiro yagiranye na Clement Ishimwe ubwo yari ageze kuri KINA Music, avuga ko ari cyo cyatumye batekereza kwandika indirimbo ‘Ndanyuzwe’ yanakunzwe bikomeye.

Ni indirimbo yakozwe mu njyana Aline Gahongayire atifuzaga, icyakora kubera gutinya Ishimwe Clement yemera kuyikora ndetse birangira ayikunze bitewe n’amagambo yari ayirimo.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo irangiye, Aline Gahongayire utari ufite amafaranga yo kuyifatira amashusho, yiyambaje umusore w’inshuti ye wari usanzwe afata amashusho y’indirimbo amusaba ko bakora akantu kadasaba ingengo y’imari kuko ntayo yari afite.

Ati “Mu gukora amashusho nta mafaranga nari mfite, wumve ko ntari mfite n’ayo kwishyura umuntu wo kunkorera ’makeup’, igihari ni uko nari ’Brand Ambassador’ wa ’Ubumwe Hotel’, nababwiye ko nshaka kuhakorera amashusho barabyemera. Nahamagaye Bob (umusore w’inshuti ye wakoraga amashusho y’indirimbo) bemeranya gukora ‘Video Lyrics’ kuko nta ngengo y’imari y’amashusho y’indirimbo yari afite.”

Ikintu cyashimishije Aline Gahongayire ni uko ubwo indirimbo yari imaze gusohoka, yamuhanaguyeho ubukene, inkuru mbi zari zimaze igihe zimwandikwaho ziburirwa irengero imuhindurira ubuzima

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubuzima

Abanyagicumbi bashimiye Mc Brian n’ishuti ze bishyuriye imiryango148 Mutuelle de Sante (Amafoto)

September 17, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria

November 27, 2023
Imyidagaduro

Meddy na Adrien Misigaro bahataniye ibihembo bya Hipipo Music Awards 2024 nabarimo Diamond Platnumz

November 7, 2024
Imyidagaduro

Rusine .Rufendeke,Joshua na Seth bahurijwe mu gitaramo cyateguwe na Karisimbi Events i Musanze

December 20, 2023
Imikino

Inama umutoza Mashami Vincent yagiriye umutoza Torsten Frank Spittler w’amavubi

November 4, 2023
Andi makuru

Umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru :ACP Rutikanga Boniface

January 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?