Abahanzi Nyarwanda barimo Meddy, Element EleéeH hamwe na Adrien Misigaro bari mu bahataniye ibihembo muri ‘HiPipo Music Awards 2024’ bisanzwe bitangirwa i Kampala muri Uganda.
Ibi ibihembo bitegerejwe ku wa 15 Ugushyingo 2024 aho bizatangirwa muri Kampala Serena hotel mu mujyi wa Kampala.
Abahanzi Meddy na Adrien Misigaro babifashijwemo n’indirimbo bahuriyemo bise ‘Niyo Ndirimbo’ bazahatana mu cyiciro cya ‘East Africa Best ACT/Song’.
Niyo Ndirimbo ihatanye n’izindi zirimo ‘Mapoz’ ya Diamond Platnumz, ‘I Want You’ ya Bien Aime wahoze muri Sauti Sol, ‘Huu Mwaka’ ya Rayvany, ‘Mad Infinity’ ya Navio, ‘Umechelewa’ ya Mbosso, ‘Kosho’ ya Drama T, ‘Zawadi’ ya Zuchu Ft Dadiposlim ndetse na ‘Dalilah’ ya Joshua Baraka.
Ku rundi ruhande, Element ahatanye mu cyiciro cya “East Africa Best Artist”, aho ahatanyemo na Bien Aimé Sol wo muri Kenya, Diamond Platnumz, Zuchu na Mbosso bo muri Tanzania; Drama T wo mu Burundi ndetse n’Abagande Joshua Baraka, Navio na Sheebah Karungi.
Muri ibi bihembo, harimo abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika nk’aho mu cyiciro cya ‘Africa Number One’ hahatanyemo abarimo Tyla, Master Kg, Navio wo muri Uganda, Mohamed Ramadan wo mu Misiri, Diamond Platnumz na Chiké wo muri Nigeria.
Harimo kandi n’indirimbo zikunzwe ku mugabane nka ‘Komasava Remix’ ya Diamond Platnumz x Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley, ‘Burning’ ya Tems ndetse, ‘GANENI’ ya Elyanna, ‘Big Baller’ ya Flavour, ‘ARABI, ya Mohamed Ramadan, n’izindi.