SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo
Imyidagaduro

Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/19 at 11:26 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo, yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025.

Amakuru ahari ahamya ko Uwicyeza Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi yagiye kwa muganga agiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana kugeza abyaye neza.

Uyu mwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Mugisha Paris.

Mu gitaramo The Ben yakoreye i Bruxelles mu minsi ishize, yabwiye abitabiriye ko yitegura kwibaruka umwana w’umukobwa ndetse yiteguye kumuha izina rifitanye isano n’Ibihugu by’i Burayi kubera igihango bagiranye.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 19, 2025 March 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruUbuzima

Urubyiruko rugize itsinda rya MC Brian & Friends rwatanze Mutuelle de Sante mu Karere ka Nyanza (Amafoto)

September 13, 2023
Andi makuru

Twitter yatangiye gusubiza Blue Tick Abafite ababakurikira miliyoni

April 24, 2023
Andi makuru

Amayobera ku mishyikirano ya M23 na RDC i Kampala itavugwaho rumwe

July 23, 2024
Imyidagaduro

The Silver Gala ibirori byaranzwe no Kwambara neza mu mateka (Amafoto)

September 9, 2024
Andi makuru

Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana

April 29, 2025
Imyidagaduro

Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika uzaririmba muri Grammy Awards 2024

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?