SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana
Andi makuru

Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 29, 2025
Share
SLOW-MO: Striking a match.
SHARE

 

Kuri uyu  wa  Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 Ahitwa mu Itunda mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro humvikanye inkuru mbi y’umwana w’amezi atanu wahiriye mu nzu nyuma y’uko mukuru we acanye umwambi uramucika ugwa kuri matola uwo mwana ari aryamyeho

Umwana   witabye Imana  yitwa Bryan Hirwa.

Mukuru we tutari buvuge amazina yabonye umwotsi ubaye mwinshi mu nzu asohoka yiruka, nibwo murumuna we yahiragamo.

Nyina w’aba bana witwa Adéline Mukanoheli yari yagiye guhaha abasiga mu nzu.Yagarutse abwirwa inkuru mbi y’uko ikibondo cye cyahiriye mu nzu.

Umuturage uri mu batabaye vuba yabwiye Polisi ubwo yahuruzwaga ngo itabare, ko yahageze asanga inzu iri gushya, asanga umwana mukuru yasohotse.

Bahise batangira kuzimya binjiye basanga umwana yamaze gupfa.

Ishami rya Polisi irishinzwe kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade) ryageze yo risanga umuriro abaturage bawujimije, ariko uwo mwana yamaze kwitaba Imana.

Umurambo woherejwe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yihanganishije uwo mubyeyi ariko asaba abantu kwirinda kwandirika ibintu bishobora kubyara umuriro kuko abana baba bashobora kubikinisha bikabahitana cyangwa bikabangiza mu bundi buryo.

 

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yeguye ku mirimo ye
RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali
Amafoto y’udushya twaranze ubukwe bwa Salongo na Joseline
Ibiciro by’ibikomoka kuri lisansi byagabanutse mu Rwanda
Umujyanama wa Diamond ari i Kigali mu biganiro na 1:55AM
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Vals Les Bains Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Jili Evo Casino

May 28, 2024

Tabcorp Melton Pokies

May 28, 2024

Max Casino Online

May 28, 2024

Vip Loyalty Program Casino

February 25, 2025

Futuriti Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?