SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere
Andi makuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/18 at 11:24 AM
Ahupa Radio
Share
4 Min Read
SHARE

 Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo nyirabayazana w’amabi amaze igihe ari mu bihugu by’akarere.

Perezida w’u Burundi yashyize ibi birego ku Rwanda ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ.

Muri ayo masengesho Ndayishimiye yumvikanye abwira abari bayitabiriye ko mbere y’umwaka wa 1959 nta kibazo cy’ivangura rishingiye ku moko u Burundi bwari bwarigeze buhura na cyo, gusa nyuma iki gihugu kiza kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko bitewe n’u Rwanda.

Ati: “Mu Burundi mbere ya 59 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu, ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’Abarundi. Ni we wari wungiye ubumwe abo Barundi, n’ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda.”

Ndayishimiye yakomeje avuga ko ubwo bumwe bwanakomeje mu gihe cy’ubutegetsi bw’igikomangoma Louis Rwagasore wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Burundi; gusa ngo ishyano riza kugwa nyuma ya 1959 bigizwemo uruhare n’u Rwanda.

Yagize ati: “Nyuma ya 59 ni bwo ishyano ryaguye. Ryaguye gute? Aho hakurya mu Rwanda badukanye Abahutu n’Abatutsi baricana. Abatutsi bahunze bahungira i Burundi, ubwo ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi kiba kirabyutse hano mu gihugu cyacu. Abanyarwanda bavuye hariya baje kwanduza Abarundi, Abarundi twanduzwa n’ikibazo kandi mbere twari umwe. Amacakubiri yagiye kujya mu ngiro nyuma ya 59. Abazungu bari baragerageje biranga, nyamara mu Rwanda byari byarakunze.”

Perezida w’u Burundi yanagaragaje ko mbere y’umwaka wa 1996 abanye-Congo na bo bari bunze ubumwe, gusa birangira na bo batangiye gucikamo ibice na bwo bigizwemo uruhare n’u Rwanda.

Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo bose bari baremeye gushyira intwaro hasi baravuga bati ‘turashaka umutekano wa twese’. Umubembe agire umutekano n’Umunyamulenge agire umutekano…Icyo kibazo rero cyagiye kuza mu 1996. Cyari kivuye he? Murumva mu Burundi twakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda, abanye-Congo na bo bakizaniwe nyuma ya 96 biturutse ku byabaye mu Rwanda. None u Rwanda, ibi bihugu byacu bijye bibona amabi yose avuye mu Rwanda?”

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo u Rwanda, arusaba kumenya ibibazo byarwo aho kwinjira mu by’igihugu cye, ngo kuko mu Burundi nta Muhutu cyangwa Umututsi uhaba.

Ati: “Twe ntituri Abahutu cyangwa Abatutsi, turi Abarundi. Niba ab’iwabo bayoborera ku moko ibyo birabareba. Kuvuga ngo njyewe negeranyije Abahutu? Njyewe negeranyije, negeranya Abahutu n’Abatutsi bose. Dutewe nababwira nti ‘Abahutu n’Abatutsi mwese tujye ku rugamba twatewe’. Niba bo bayoborera ku bwoko njyewe ibyo ntibindeba, ni igihugu cyabo. Nibareke kubizana iwacu, bareke kubijyana muri Congo. Muri Congo Abanyamulenge ni abanye-Congo. Nibareke kubeshya byose byaje mu 1996 bivuye ku byabaye mu Rwanda.”

Perezida w’u Burundi yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana w’amabi abera mu karere, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye.

Icyakora Perezida Paul Kagame yaherukaga gutanga icyizere cy’uko u Rwanda n’u Burundi bishobora kwiyunga.

Ku Cyumweru gishize ubwo yari muri BK Arena yagize ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”

Yunzemo ati: “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize na we yari yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Kuri ubu hari impungenge z’uko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 18, 2025 March 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Maj Gen Evariste Somo Kakule yagizwe guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru

January 29, 2025
Imyidagaduro

Burna Boy, Davido, Wizkid bazitabira Ibirori bya Trace Awards i Kigali

August 23, 2023
Imikino

CECAFA U18 : Amavubi U18 yatangiye neza !

November 25, 2023
Imyidagaduro

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

May 6, 2025
Imyidagaduro

Sonia yahagaritse gufasha umushinga wa Maisha Africa

March 9, 2023
Imyidagaduro

Zari yasezeranye mw’idini n’umukunzi we Shakib mu ibanga rikomeye

April 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?