Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, muri Kiliziya ya Paruwas ya Byimana, habereye umuhango wo guherekeza no gusabira Furere Diogène Hakorimana wo mu muryango w’aba Furere ba Bayozefite (Frères Josephites) witabye Imana ku wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025.
Igitambo cya Misa yo kumuherekeza cyayobowe na Mgr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi ari kumwe na Myr Celestin Hakizimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’imbaga y’abasaseredoti baje gusabira no gusezera kuri Frère Diogene Hakorimana, abihaye Imana batandukanye n’abandi ba Furere bo mu miryango itandukanye n’abagize umuryango we.
Furere Diogène Hakorimana yavutse mu 1972. Yakoze amasezerano ya mbere mu muryango w’aba Furere ba Bayozefite mu 2002 aya burundu ayakora muri 2008. Kuri ubu yari umucungamutungo w’ikigo cy’ishuri rya Don Bosco Nyamagabe TSS muri Diyosezi ya Gikongoro.