SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu
Imikino

Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/13 at 10:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Dusingizimana Eric wigeze kwandika amateka ku Isi ko kumara amasaha 51 akina Cricket ataruhutse mu mwaka wa 2016 yasezeye ku gukinira ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 10.

Uyu mukinnyi yasezereye mu mukino w’umunsi wa munani mu irushanwa ILT20 Continent  Cup riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwemo n’iya Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 50.

Dusingizimana Eric w’Imyaka 37 y’amavuko, yari amaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imikino 62 akaba yarayitsindiye amanota 1028. Amanota menshi yakoze mu mukino umwe ni 66, akaba yarayashyizeho mu mukino wahuje u Rwanda na Seychelles.

Bimwe mu byo azibukirwaho harimo amateka yakoze yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama. Iki gikorwa ntagereranywa cyamufashije guca agahigo ku Isi ndetse anandikwa mu gitabo kizwi nka ‘The Guinness World Records’.

Aya mateka yatangiye kuyandika taliki ya 11 Gicurasi 2016 saa mbiri za mu gitondo. Guhera kuri iyo saha, yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n’abantu batandukanye muri Petit Stade Amahoro.

Agitangira, benshi ntibizeraga ko aya mateka yayakora gusa, yaje kubigeraho nyuma yo gushyigikirwa na benshi, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Tony Blair.

Uretse Tony Blair, abandi baje kumushyigikira barimo; Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Mutesi Jolly wari yampinga w’u Rwanda.

Dusingizimana yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umuhinde Virag Mare, wari waramaze amasaha 50 akina mu kwezi k’Ukuboza kwa 2015.

Nyuma yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana azakomeza gukina Cricket mu Ikipe ya Right Guards asanzwe anabereye Kapiteni.

 

You Might Also Like

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Nsanzabera Jean Paul December 13, 2024 December 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Caravane du Rire rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 rizitabirwa n’abanyarwenya mpuzamahanga

June 12, 2024
Andi makuru

Dosiye ya CG (rtd) Emmanuel Gasana yagejejwe mu rukiko

November 7, 2023
Imyidagaduro

Platini n’abahanzi bazamufasha mu gitaramo yise Baba Experience bamaze impungenge abazakitabira

March 30, 2024
Iyobokamana

Cindy Marvine yafashijwe na Aline Gahongayire gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Wondekura Norwa

January 24, 2024
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Blackmore yegukanye Agace ka Gatandatu

February 23, 2024
Imyidagaduro

P Diddy yahejwe mu birori bya Grammy Awards 2024

January 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?