SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu
Imikino

Dusingizimana Eric wakoze amateka muri Cricket yasezeye mu ikipe y’Igihugu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 13, 2024
Share
SHARE

Dusingizimana Eric wigeze kwandika amateka ku Isi ko kumara amasaha 51 akina Cricket ataruhutse mu mwaka wa 2016 yasezeye ku gukinira ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 10.

Uyu mukinnyi yasezereye mu mukino w’umunsi wa munani mu irushanwa ILT20 Continent  Cup riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwemo n’iya Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 50.

Dusingizimana Eric w’Imyaka 37 y’amavuko, yari amaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imikino 62 akaba yarayitsindiye amanota 1028. Amanota menshi yakoze mu mukino umwe ni 66, akaba yarayashyizeho mu mukino wahuje u Rwanda na Seychelles.

Bimwe mu byo azibukirwaho harimo amateka yakoze yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama. Iki gikorwa ntagereranywa cyamufashije guca agahigo ku Isi ndetse anandikwa mu gitabo kizwi nka ‘The Guinness World Records’.

Aya mateka yatangiye kuyandika taliki ya 11 Gicurasi 2016 saa mbiri za mu gitondo. Guhera kuri iyo saha, yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n’abantu batandukanye muri Petit Stade Amahoro.

Agitangira, benshi ntibizeraga ko aya mateka yayakora gusa, yaje kubigeraho nyuma yo gushyigikirwa na benshi, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Tony Blair.

Uretse Tony Blair, abandi baje kumushyigikira barimo; Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Mutesi Jolly wari yampinga w’u Rwanda.

Dusingizimana yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umuhinde Virag Mare, wari waramaze amasaha 50 akina mu kwezi k’Ukuboza kwa 2015.

Nyuma yo gusezera mu Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana azakomeza gukina Cricket mu Ikipe ya Right Guards asanzwe anabereye Kapiteni.

 

Live :Tour du Rwanda Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep, yongeye kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2023, ( Amafoto )
Nimureka gukoresha amarozi nzagaruka kuri Stade :Perezida Kagame
PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)
Republican Guard yegukanye Irushanwa ryo ’Kwibohora30’ (Amafoto
Ishyirahamwe ry’umukino wa Pickleball ryasobanuye icyo uwo mukino ufasha umubiri
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Keno Promo Code Australia

May 28, 2024
Andi makuru

Bombori bombori hagati y’umuherwe Elon Musk na Minisitiri w’imari muri white House

April 24, 2025

Cratos Casino Online

May 28, 2024

Poker Games Victoria

May 28, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga

January 29, 2025

Playbison Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?