SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ukraine yemeye icyifuzo cya muri Amerika cy’agahenge k’ iminsi 30 mu ntambara barimo n’Uburusiya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ukraine yemeye icyifuzo cya muri Amerika cy’agahenge k’ iminsi 30 mu ntambara barimo n’Uburusiya
Andi makuru

Ukraine yemeye icyifuzo cya muri Amerika cy’agahenge k’ iminsi 30 mu ntambara barimo n’Uburusiya

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/12 at 7:57 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Ukraine yatangaje ko yemeye icyifuzo cy’amerika cy’agahenge k’iminsi 30 mu ntambara irimo n’Uburusiya

Ibi ibyemeye  nyuma y’Umunsi umwe  habaye ibiganiro hagati  y’amerika na  Ukraine byabereye  I Jeddah muri Arabiya sawudite kuri uyu  wa kabiri

Minisitiri  w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika  Marco Rubio  yatangaje  ko  icyo cyifuzo azakigeza  kuri leta  y’Uburusiya  ndetse ko icyemezo cyanyuma kiri mu maboko y’ibyo bihugu byombi

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubu ari ah’Amerika gutuma Uburusiya bwemera icyo cyifuzo “cyiza”.

Iyi nama  yabereye Jeddah niyo ya mbere ibaye hagati y’abayobozi b’Amerika na Ukriane  nyuma y’ibihe bitari byiza byabaye hagati ya  Perezida Trump na  Zelensky ubwo bahuriraga  mu  muri white House  mu kwezi gushize

Mu itangazo ryashyize hanze  n’abayobozi  b’ibihugu byombi  amaerika yemeye  ko  igiye kongera guha  umwanya wo gusangira amakuru y’ubutasi  na Ukraine  ndetse no kongera  gutera  inkunga mu by’umutekano kuri Ukraine

Ibyo byemezo byose  amerika yari yabihagaritse  nyuma  y’amakimbirane  yabereye mu biro bya Perezida  wa Amerika  Atari yarigeze abaho  mu mibanire y’ibyo bihugu

Itangazo ry’Amerika na Ukraine rigira riti: “Intumwa z’impande zombi zemeye gushyiraho amatsinda azihagararira mu biganiro no gutangira ibiganiro aka kanya bigamije kugeza ku mahoro arambye aha Ukraine umutekano w’igihe kirekire.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rubio yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Jeddah ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ko yizeye ko Uburusiya buzemera icyo cyifuzo.

Yavuze ko Ukraine “yiteguye guhagarika kurasa no gutangira ibiganiro”.

Yavuze ko igihe Uburusiya bwaramuka bwanze icyo cyifuzo, “ubwo mu buryo bubabaje tuzamenya imbogamizi ku mahoro iyo ari yo hano”.

Yagize ati: “Uyu munsi twatanze icyifuzo Abanya-Ukraine baracyemera, ari cyo cyo kwinjira mu gahenge no mu biganiro by’aka kanya”.

Minisitiri Rubio yongeyeho ati: “Ubu tugiye kugeza iki cyifuzo ku Barusiya kandi twizeye ko bazasubiza yego ku mahoro. Umupira uri mu kibuga cyabo

Icyo cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30 kirenze icyifuzo cya Zelensky cy’agahenge k’igice ko mu nyanja no mu kirere.

Perezida wa Ukraine yashimiye Trump ku bw’ibiganiro “byubaka” by’i Jeddah.

Mu butumwa bwo mu buryo bwa amashusho , Zelensky yavuze ko Uburusiya bugomba “kugaragaza ubushake bwo guhagarika intambara cyangwa gukomeza intambara”.

Yongeyeho ati: “Igihe kirageze cy’ukuri kuzuye.”

Ibiro bya perezida w’uburusiya nta cyo byari byatangaza ku mugaragaro.

Mbere y’aho ejo ku wa kabiri, byari byavuze ko bizasohora itangazo bimaze guhabwa amakuru n’Amerika ku cyo ibiganiro byagezeho.

Ariko Depite ukomeye w’Umurusiya, Konstantin Kosachev, yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose yagerwaho yaba ari “mu nyungu zacu, si iz’Amerika”.

Kosachev, ukuriye akanama k’Uburusiya k’ububanyi n’amahanga, yavuze ko “amasezerano nyayo aracyarimo kwandikwa…ku rugamba”, ashimangira ko ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera intambwe muri Ukraine.

Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare  mu mwaka wa 2022. Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

Ni mu gihe  Pereiza w’Amerika  Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko azavugana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, avuga ko yizeye ko azemera icyo cyifuzo cy’agahenge.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey March 12, 2025 March 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana

April 29, 2025
Imyidagaduro

Producer Maurix Baru yamuritse bwa mbere injyana ya Afro-Opera

June 27, 2023
Andi makuru

Twitter yatangiye gusubiza Blue Tick Abafite ababakurikira miliyoni

April 24, 2023
Imyidagaduro

Indirimbo When she’s around’ ya Bruce Melodie na Shaggy yashyizwe mu ndirimbo zikunzwe kuri BillBoards

March 27, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda

April 16, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze I Dar Es Salam aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC

February 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?