Nyuma y’amezi agera kuri Atanu umuhanzikazi Sheebah Karungi ari mu gihugu cya Canada aho yari yaragiye kubyarira , uyu muhanzi yasubiye muri Uganda umwana we Amir igihugu uyu mwana agiye kugeramo bwa mbere .
Uyu muhanzikazi Sheeba yari yagiye muri Canada m’Ugushyingo 2024 kugira ngo yitegure kubyara nyuma y’umwka umwe akoreye igitaramo yatangarijemo ko atwite yakoreye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval
Mbere yo kwerekaza muri icyo gihugu cya Canada Sheebah yari yabanje gushimirwa n’Inshuti ze n’umuryango we ,agaragaza ko yishimiye cyane uburambe b budasanzwe yabonye yo kuba umubyeyi
Mu butumwa Sheebah Karungi yanyujije kuri mbuga nkoranyambaga ko yishimiye kubyarira muri Canada aho yagize ati” byari igitangaza gikomeye cyane kuri njye ndetse no mu bukonje bwinshi twishimiye kukwita mu rugo hakabiri ,
Yakomeje avuga ko ari inshuro ye ya mbere afata urugendo nk’Umubyeyi kandi ndi kumwe n’inshuti yanjye mu buzima bwanjye Amir
Sheebah kandi yavuze ko Umwna we Amir yakoze urugendo rwe rwa mbere mu ndege akaba yizeye nawe yiteguye kwakira izuba n’Umukungugu byo muri Uganda
Mu gihe sheebah ari mu nzira asubira iwabo muri Uganda benshi mu bakunzi be bashishikajwe no kureba ko azongera kubaho nkuko yari abayeho nk’umwe mu bahanzi baza mu mbonerahamwe y’abahanzi bakunzwe cyane kubera indirimbo “Nkwatuka,” “Enyanda,” na “Tevunwa,” ndetse n’izindi nyinshi .