Umuhanzi Ngoga Bienvenu wamneyekanye nka BNG zo ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nubwo ibihangno bye byagiye bihura n’ibibazo byo kutamenyekana cyane kubera injyana yakora kuri ubu uyu muhanzi yazanye injyana ye yihariye yizera ko izakundwa na benshi yise “ Afro Rwandais”
Mu kiganiro na AHUPA VISUAL RADIO uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ibanga ,Isitimu,Sweety Girl ni zindi nyinshi yagiye akora mu njya ya afro Zouk . yadutangarije ko indirimbo ye nshya Wazege yayikoze mu njyana itamenyerewe mu muziki nyarwanda.
Yagize ati ““ Afro Rwandais” Ni injyana maze igihe kinini nigaho mu rwego rwo kugira ngo umuzki nyarwanda nawo ugire umwihariko wawo nkuko muri Tanzania bagira injyana abahanzi baho bose baziranyeho kandi nkaba nizera ko izakundwa ikaba yatangira gukoreshwa n’abahanzi bandi batandukanye ba hano mu Rwanda .
Tumubajije ku ndirimbo ye nshya yise Wazege yadusubije ko ari indirimbo ivuga kubwiza bw’umukobwa aho aba ashaka kumwumvisha ko ntawumuruta kandi akaba ari indirimbo ibyinitse kuko iyo uyumvise wumva ko ijya kumera nki congoman mu miririmbire yayo.
Mu gusoza uyu musore umaze kumenyekanye cyane mu kazi ko gutunganya imisatsi cyane cyane Dread yatubwiye ko muri iyi minsi afite gahunda yo gukora cyane kabone ko afite n’izindi ndirimbo yakoze mu njyana ya Afro rwandais muri studio azamurikira abakiliya be mu minsi ya vuba cyane .
Indirimbo Wazege yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Mazz Beat naho amashusho ayobora na Director last Collins.