SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tchad : Ishyaka FPL ryamaganye igitekerezo cyo kohereza ingabo muri RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Tchad : Ishyaka FPL ryamaganye igitekerezo cyo kohereza ingabo muri RDC
Andi makuru

Tchad : Ishyaka FPL ryamaganye igitekerezo cyo kohereza ingabo muri RDC

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/02/21 at 10:02 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Abanyapolitiki bo muri Tchad bamaganye igitekerezo cyo kohereza ingabo z’igihugu cyabo mu ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC amaze iminsi asaba mugenzi we uyobora Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby abasirikare bo kumufasha kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umudepite uyobora ishyaka FPL (Front Populaire pour la Libération) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, Takilal Ndolassem, yatangaje ko kuba igihugu cyabo kibanye neza na RDC bitavuze ko kigomba kohereza abasirikare bo gupfira ishyanga.

Depite Ndolassem yibukije Perezida Mahamat ko RDC ifite abaturage benshi, bityo ko yakabaye itozamo abasirikare bayifasha kurinda igihugu, aho kugira ngo ibasabe Tchad; igihugu gituwe n’abaturage batarenze miliyoni 30.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye kohereza Abanya-Tchad kugira ngo bajye gupfira muri RDC. Ntabwo bishoboka Bwana Perezida kubera ko twebwe turi miliyoni nke ku butaka bufite ubuso bwa kilometero kare 1.284.000. Nyamara muri Kinshasa, ni miliyoni 20, muri Congo yose ni miliyoni 140. Kubera iki twajya kubapfira?”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubutegetsi bwa Tchad na bwo bwahanganye n’imitwe yitwaje intwaro imyaka myinshi, kandi ko butigeze buhamagara amahanga kugira ngo abwoherereze ingabo zo kubufasha kuyirwanya.

Yamenyesheje Perezida Mahamat ko akwiye kwirinda kugira uruhande abogamiraho, agashyigikira imyanzuro y’amahoro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika. Iyo myanzuro irimo ko Leta ya RDC iganira na M23.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Tchad, Dr Ibrahim Mahamat Ali, yibukije ko mu 1998, igihugu cyabo cyohereje ingabo muri RDC kugira ngo zifashe Laurent-Désiré Kabila wari uhanganye n’umutwe witwaje intwaro wa RCD.

Ati “Ntabwo dushaka ko ibyo bisubira. Uyu munsi, ni ngombwa ko Tchad n’ibindi bihugu byirinda kohereza ingabo, ahubwo bikagendera kuri dipolomasi kugira ngo bikemure amakimbirane. Igihe kirageze ngo bihagarere!”

Dr Ibrahim yatangaje ko Tchad atari ikigega cy’abasirikare bahora biteguye kujya mu mahanga mu gihe cyose babisabiwe, agaragaza ko Leta ya RDC yagombaga kuba yariyubakiye igisirikare cyayo kuva kera.

Ati “Tchad si ikigega cy’abasirikare bahora biteguye kugenda buri uko ibisabwe kandi kuva kera Abanye-Congo bakabaye barubatse igisirikare cyabo, aho kwibanda ku kwambara neza.”

Ingabo za RDC zisanzwe zifatanya n’iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo muri iyi ntambara. Iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), abacancuro b’Abanyaburayi ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zo zabaye zivuyemo.

You Might Also Like

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Wakibi Geoffrey February 21, 2025 February 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruKwibuka

Kwibuka30: Tariki ya 13 Mata 1994: Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo n’ahandi mu gihugu

April 13, 2024
Imyidagaduro

Ommy Dimpoz yageze i kigali aho aje kwitabira Ubukwe bwa The Ben

December 22, 2023
Andi makuru

Leta ya RDC yafunze ambasade yayo I Kigali

January 26, 2025
Imyidagaduro

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

May 17, 2025
Imyidagaduro

Turahirwa Moses yatawe muri yombi na RIB

April 22, 2025
Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.

January 2, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?