SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jean-Pierre Bemba yikomye Joseph Kabila ko afasha umutwe wa Mobondo na M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Jean-Pierre Bemba yikomye Joseph Kabila ko afasha umutwe wa Mobondo na M23
Andi makuru

Jean-Pierre Bemba yikomye Joseph Kabila ko afasha umutwe wa Mobondo na M23

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/06 at 12:44 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yashinje Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ko afasha umutwe witwaje intwaro wa Mobondo na M23.

Mobondo ni umutwe ugizwe n’abo mu bwoko bwa Yaka biganje mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Batangiye kugaba ibitero ku ngabo za RDC n’abo mu bwoko bwa Teke muri Kamena 2022, biturutse ahanini ku makimbirane ashingiye ku butaka.

Ibitero bya Mobondo byahungabanyije umutekano w’ibice by’icyaro bya Kinshasa no mu zindi ntara bihana imbibi, zirimo Mai-Ndombe, Kwilu, Kongo Central na Kwango, hapfa abaturage babarirwa mu bihumbi, abandi barahunga.

Ubwo Bemba unasanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka MLC, yaganiraga n’abaturage bo mu mujyi wa Kikwit muri Kwilu ku wa 5 Werurwe 2025, yavuze ko Kabila ari inyuma ya Mobondo na M23.

Yagize ati “Ndabahamiriza ko umuntu mutegereje uri inyuma ya Mobondo ari Joseph Kabila. Uyu munsi ndongeraho ko ari na we uri inyuma y’umutwe wa M23 kandi ni we utera inkunga AFC/M23.”

Bemba yatangaje ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga nk’umuntu wabaye Minisitiri w’Ingabo wa RDC, agaragaza ko kuba Kabila atakiba muri iki gihugu, yabitewe n’ubufasha aha iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ati “Kubera iki Kabila yavuye mu gihugu bwangu? Ni ukubera ko twari tumufiteho amakuru y’ibanga, ajyanye n’ibyo ari gukora. Ni yo mpamvu yerekeje muri Zambia ariko uru rugendo rufite intego. Yari afite umugambi wo kuturwanya, anyuze kuri Mobondo, bashakaga kugera muri Maluku. Ubwo wapfubaga, yateye inkunga M23 na AFC ya Corneille Nangaa.”

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we yigeze gushinja Kabila ko afasha AFC/M23 ndetse ngo “Ni we AFC”, gusa ishyaka PPRD rya Kabila ryamaganye iki kirego, risobanura ko kidafite ishingiro kandi ko kigamije kumuharabika.

PPRD kandi ivuga ko Kabila ntaho ahuriye na Mobondo, ryibutsa ko abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro barwanira ubutaka bwabo.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Wakibi Geoffrey March 6, 2025 March 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya

November 28, 2023
Andi makuru

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO

September 20, 2023
Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

May 5, 2025

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza

June 21, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rwagombaga kuba uyu munsi rwimuwe

March 9, 2023
Imyidagaduro

Anita Pendo ahatanye mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’bibera muri Ghana

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?