Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hamwe nyuma y’uko batsinzwe na APR FC ikabatwara igikombe cy’Amahoro.
Ku Cyumweru ni bwo APR FC yatsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0 bya Djibril Outtara na Mugisha Gilbert. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahise yegukana igikombe cy’Amahoro cya 14 nyuma y’uko yari imaze imyaka 8 itagitwara.
Nyuma y’ibi, Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko abizi ko intsinzi ibabaza ariko ko ubu ari bwo iyi kipe ibakeneye nk’abakunzi bayo.
Yagize ati: “Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo Gikundiro idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose”. Yasabye abakunzi b’iyi kipe gushyira ibibatanya ku ruhande ubundi bakunga ubumwe bagashyigikira ikipe.
Ati: “Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma. Ubuyobozi, Staff technique n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko ntibyakunda mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma”.
Yavuze ko Rayon Sports ari indwanyi ndetse ko uyu atari umwanya wo kwitana ba mwana. Yagize ati: “Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nk’uko twarimo kubikora, Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese”.
Munyakazi Sadate atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi yashize yagiye agaragaza ko adashyigikiye ubuyobozi buyoboye Rayon Sports aho yavuze ko yifuza no kuyigura.
Nubwo Rayon Sports yatakaje igikombe cy’Amahoro ariko iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC inota rimwe. Izasubira mu kibuga yakira Rutsiro FC ku wa Kane saa kumi n’ebyiri muri Kigali Pelé Stadium.