SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza
Imyidagaduro

Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/06 at 12:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Nyuma yo gusohora album yise ‘Essence’, Tom Close yateguje izindi zigizwe n’indirimbo zikozwe mu Cyongereza, ndetse ashimangira ko adafite gahunda yo gukora indirimbo album y’indirimbo ziri mu Kinyarwanda.

Ibi Tom Close yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE ubwo yakomozaga ku kamaro ka album ‘Essence’ aherutse gukora iri mu Cyongereza.

Ati “Mfite izindi album z’Icyongereza 100%, ariko ntabwo nirengangiza abakunzi banjye batacyumva niyo mpamvu nyuzamo ngasohora indirimbo nka ‘Cinema, Niyo ikamena,…’ ariko sinteganya gukora album y’Ikinyarwanda.”

Tom Close yujuje imyaka 20 amaze atangiye umuziki kuko yawinjiyemo mu 2005 ubwo yari amaze gushinga itsinda ‘Afro-Saints’ ryari rigizwe n’abaririmbyi bane.

Iri tsinda ryabashije gukora indirimbo eshanu hagati ya 2006-2007 icyakora rigorwa no guhita ryamamara, mu Ugushyingo 2007 nibwo Tom Close ku giti cye yasohoye indirimbo ye ya mbere ayita ‘Mbwira yego,’ ikundwa ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yo gufatisha izina, Tom Close yahise akora album yise ‘Kuki’ yamuritse mu 2008, kuva ubwo ntiyongera kwiha agahenge kuko kugeza mu 2013 yari amaze gusohora izindi album enye zirimo Si beza, Ntibanyurwa, Komeza utsinde na Mbabarira ugaruke.

Kuva ubwo Tom Close yahise yiha akaruhuko ko gusohora album yongera gushyira hanze iyo yise ‘Essence’ yasohotse mu 2023.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2025 March 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Musenyeri yafunzwe azira gusambanya abana

February 22, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

June 13, 2023
Imikino

Dynamo BBC yatewe mpaga nyuma yo kwanga kwambara ibirango bya Visit Rwanda

March 10, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Kevin Montana yinjiye mu bushabitsi bwa Restaurant muri Musanze

December 11, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare

December 12, 2023
Andi makuru

Mozambique : Venancio Mondlane utavuga rumwe n’Ubutegetsi yitabye umushinjacyaha Mukuru

March 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?