Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky akaba n’umugabo wa Rihanna agiye gusubira mu rukiko kuburana ubujurire bwo kurasa mugenzi we A$AP Relli.
Abanyamategeko ba A$AP Relli basabye Urukiko rwa Los Angeles ko bajurira icyemezo cyafashwe mu minsi yashize cyemeza ko A$AP Rocky nta cyaha cyo kurasa A$AP Relli kimuhama.
Ku wa 19 Gashyantare 2025, nibwo urukiko muri Los Angeles rwasomye umwanzuro w’urubanza A$AP Rocky yaregwagamo kurasa Terell Ephron uzwi ku izina rya A$AP Relli bahoze mu itsinda rimwe rya A$AP Mob.
Urukiko rwatangaje ko uyu muraperi atahamwe n’iki cyaha cyo kurasa uwahoze ari inshuti ye.
Ni nyuma y’uko habuze ibimenyetso bihagije bimushinja gukora iki cyaha, kandi hakaba hatarabonetse ibikumwe bya A$AP Rocky ku mbunda yarashe mugenzi we babanaga mu itsinda, warasiwe muri hoteli.
Nubwo yari agizwe umwere, ariko abunganira A$AP Relli basabye kujurira byatumye urukiko rwanzura ko A$AP Rocky azasubira mu rukiko tariki ya 22 Mutarama 2026.
A$AP Rocky yari guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 muri gereza iyo ahamwa n’iki cyaha.