Umuhanzi John Legend uri mu bakomeye ku Isi umaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kwitabira igitaramo cya Move Afrika, Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025 aherekejewe n’itsinda ryamuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamiara inzirakare.
Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo All Of Me yakunzwe na benshi kw’isi kugeza aho ubu imaze kurebwa n’abasaga Miliyari 2 na Miliyoni 400 ku rubuga rwa youtube .
Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka cya Move Afrika cyateguye ku bufatanye bwa RDB na Global Citizen cyabereye muri BK Arena kitabirwa n’ibihumbi by’abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango, Kuri uyu wa mbere yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rwa Kigali
Akigera ku rwibutso yabanje gusobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yateguwe kuva ku bukoloni kugera mu gihe cya Repubulika ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’Iminsi ijana gusa ikaba itwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga Miliyoni bazira uko bavutse .
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka yaranze igihugu cyacu yafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 zishyinguye aho ku rwibutso rwa Jenodie yakorewe abatutsi rwa Kigali .