SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tonzi aritegura kumurika alubumu ye ya 10
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tonzi aritegura kumurika alubumu ye ya 10
Imyidagaduro

Tonzi aritegura kumurika alubumu ye ya 10

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: January 8, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Clementine Uwitonze, wamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda no hanze nka Tonzi, agiye gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025.

Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara

Iyi album nshya y’uyu muhanzikazi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Ati: “Mu 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse. Narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.”

Uyu muhanzikazi ufite inararibonye mu muziki avuga ko Imana yamuhaye umugezi w’indirimbo zidakama, ko uko azajya ashobozwa kuzikora muri studio, azajya azisangiza abana b’Imana.

Asobanura kandi ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange.

Ati: “Hari n’ibindi byiza mbateganyiriza, nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana.”

Ubwo Tonzi yiteguraga kumurika album ye ya cyenda, yahishuye ko kuririmba biri mu bimugize, ko nta mpamvu n’imwe yamutera gucika intege.

Yagize ati: “Imana ifite ukuntu igenda ibikora, kuko ari yo yampaye iyerekwa.”

Ku wa 03 Mutarama 2025, Tonzi yashyize hanze indirimbo ya mbere muri uyu mwaka, yitwa ‘Merci’.

Uyu munyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda amaze gushyira hanze album 9, ari zo: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I Am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru, na Respect.

 

Ben Affleck yanyomoje amakuru avuga ko ari mu rukundo n’indi nkumi
Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)
Imbamutima za Muyoboke Alexis wegukanye igihembo cy’umujyanama mwiza mu bihembo bya (EAEA)
Niyonzima Haruna yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Al Ta’awon
Otile Brown yibiwe Mudasobwa zihenze ku kibuga cya ‘Nyerere International Airport’
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slots Online Games Free

February 25, 2025

Game Of Thrones Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Royspins Online Casino

February 25, 2025

Hello Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

New No Deposit Ireland Casinos 2023

June 26, 2019

Youtube Pokie Wins

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?