SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuzima bwa Celine bukomeje kumera nabi nyuma yo kubura imiti y’indwara imurembeje
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ubuzima bwa Celine bukomeje kumera nabi nyuma yo kubura imiti y’indwara imurembeje
Imyidagaduro

Ubuzima bwa Celine bukomeje kumera nabi nyuma yo kubura imiti y’indwara imurembeje

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 5, 2023
Share
SHARE

Ubuzima bwa Céline Dion bukomeje kugana ahabi nyuma yo kurwara indwara ifata ubwonko mu mpera ya 2022 kugeza n’ubu ntarabona imiti imufasha guhangana n’ubu burwayi nk’uko byemezwa na mukuru we Claudette Dion.

Mu Ukuboza 2022 ni bwo Céline Marie Claudette Dion yarwaye indwara ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko ndetse no mu rutirigongo bigatuma iyi mitsi ijyana amakuru ku bwonko idakora neza.

Amakuru mashya ku buzima bwa Céline Dion avuga ko nta kirahinduka ku burwayi bwe kuko yabuze imiti imufasha kwivuza iyi ndwara.

Ibi ni byatangajwe na mukuru we Claudette Dion mu kiganiro yagiranye na Le Journal de Montréal.

Ati “Ntiturabona imiti ikora neza, gusa kugira ibyiringiro ni byo by’ingenzi. Turi gukorana cyane n’abashakashatsi b’inzobere ku bantu bari mu bihe nk’ibi bidasanzwe.”

“Iyo muhamagaye aba ahuze cyane, mvugana na Linda uri kumwitaho yambwiye ko ari gukora cyane, akorana n’abashakashatsi b’inararibonye ku ndwara nk’iyi, gusa Celine ndamwizera na we ubwe ari gukora ibishoboka arebe ko yasubira mu buzima busanzwe.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 55 arwariye mu rugo rwe ruri Las Vegas rufite agaciro ka miliyoni 1.2$ , ari kumwe n’abahungu be babatu René-Charles, Eddy na Nelson.

Iyi ndwara Stiff Person Syndrome ifata mu bice by’ubwonko bw’umuntu ndetse no mu rutirigongo, bigatuma atabasha kuvuga cyangwa kugenda.

Abashakashatsi ntibaremeza neza igitera iyi ndwara gusa bavuga ko ifitanye isano n’izindi ndwara zituma ubwirinzi bw’umubiri budatandukanya utunyangingo tw’umubiri n’utuvuye hanze bigatuma ubwirinzi bwawo bwibeshya bukibasira utunyangingo dusanzwe.

Ikigo NINDS (National Institute for Neurological Disorders and Stroke) kivuga ko iyi ndwara irangwa no gukanyarara kw’imitsi ku buryo umuntu atabasha kunama cyangwa kwihindukiza, kugira uburibwe mu mitsi ndetse ikaba yatitira ku bice bimwe na bimwe by’amaboko cyangwa amaguru.

Bituma uyirwaye atabasha kuvuga cyangwa kuva mu mwanya umwe ajya mu wundi. Ikindi ntashobora kuva mu nzu ngo ajye hanze ahantu hari urusaku kuko amahoni y’imodoka amubangamira ndetse ikintu cyose gituma agira amarangamutima azirana na cyo.

Ibi iyo bibaye bishobora gutuma imitsi yikoresha bidaturutse ku mahitamo ye. Na none uyirwaye ashobora kugaragaza imyifatire idasanzwe ku buryo amera nk’ufite ubumuga bw’ingingo.

Moses nyiri Moshions yasabye urukikoko rwamuha itariki ya Hafi yo kuburaniraho
Mama wa Eminen yitabye Imana ku myaka 69
Abaraperi bazitabira icyumba cya Rap batsinzwe na AJSPOR 7-2
Abagize Itorero Ishyaka ry’intore bakiriwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima
Iserukiramuco rya Caravane du Rire ryitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abanyamahanga bataha bifashe imbavu (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Vegas Regal Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Legal Online Pokies Sites Australia

May 28, 2024

Try Candy Casino

May 28, 2024

21nova Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Online Casino Real Money Ie Paysafe

May 28, 2024

Tips For Winning On The Pokies

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?