Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya tariki ya 19 Gashyantare 2025 nibwo Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Georgia Meloni yasuye Papa Francis mu bitaro arwariyemo bya Gemelli I Roma aho baganiriye bigashyira kera .
Minisitiri w’intebe Georgia ubwo yabonanaga na Papa Francis yakiraga yamubwiye ko amuzaniye ubutumwa bwa leta ndetse n’baturage bose b’Ubutaliyani bamwifuriza gukira vuba akagaruka mu mirimo ye ya buri munsi .
Amakuru dukesha Ikinyamakuru cy’ I Vatikani n’uko Minisitiri w’Intebe Georgia Meloni yifurije Papa Francis gukira vuba nkuko abyifurizwa n’isi yose .
Georgia yagize ati ” ati Nishimiye ko namusanze ameze neza kandi abasha kunganiriza , twagiranye ibihe byiza ndetse n’kiganiro cyiza cyane kuko twasetse nk’uko bisanzwe ntiyigeze areka gutera urwenya mu gihe twamaranye
Nyuma yo gusura na Minisitiri w’intebe ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Papa Francis yagize Ijoro ryiza kandi yaramutse amahoro ,akaba kandi yanabashije guhaguruka akicara mu kagari akajya hanze gufata akayaga

