SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro
ImikinoImyidagaduro

Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: February 19, 2025
Share
SHARE

Gasogi United FC yabonye itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na AS Muhanga igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8, warangiye ikomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

Ni mu mukino wo kwishyura wa ⅛ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, witabirwa n’abafana mbarwa cyane ko atari amakipe ahambaye cyane.

Nyuma y’uko AS Muhanga itsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye iwayo,yatangiiye isatirana imbaraga ndetse ishaka gutangira kwinjiza igitego hakiri kare ariko Gasogi United yari iwayo ikayibera ibamba.

Ku munota wa 13, AS Muhanga yabonye amahirwe y’igitego imbere y’izamu ku mupira Mutebi Rashid yari ahawe na Hakizimana Adolphe, ariko agiye kuwutera arawuhusha.

Byakanguye Gasogi United ishaka kuva inyuma ngo yongere umubare w’ibitego ariko umunyezamu wa AS Muhanga arigaragaza akuramo imipira ibiri ya Kokoete Udo Ibiok.

Ku munota wa 33, AS Muhanga yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutebi Rashid, nyuma yo gusiga ubwugarizi bwa Gasogi United, ari na cyo cyajyanye amakipe yombi mu karuhuko k’igice cya mbere.

Ntwari Assouman wa AS Muhanga yaturutse inyuma azamukana umupira awugeza mu rubuga rw’amahina, yiva mu mitsi atera ishoti rikomeye mu izamu ariko kubera amahirwe make anyura hafi y’izamu gato cyane.

Gasogi United yishyuye igitego ku munota wa 72, cyatsinzwe na Alioune Mbaye, nyuma yo gukuraho abakinnyi ba AS Muhanga bari mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Gasogi United ihita igera muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera AS Muhanga ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1 mu mikinno yombi.

 

Timaya avuga ko umubano wose utagomba kurangirira mu gukora mu bukwe
Jennifer Lopez na Ben Affreck bemeranyije gutandukana burundu
Atlético de Madrid ibaye ikipe ya 4 igiye gukorana na Visit Rwanda
Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024
Ibyishimo mu muryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless nyuma yo kwibaruka ubuheture bwabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

True Fortune Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Crown Casino Sydney Barangaroo

May 28, 2024

Online Pokies New Zealand 5 Dollar Deposit

May 28, 2024

Mobile Pokies New Zealand

May 28, 2024

King Johnnie Casino Review

May 28, 2024
Imyidagaduro

Ibirori bya Black Elegance byateguwe na Kigali Boss Babies kubyitabira birasaba agatubutse

December 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?