SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda
Imikino

Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy Published February 9, 2025
Share
SHARE

Ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu gihugu cy’Ububiligi, yikuye mu makipe azitabira Tour du Rwanda yo muri uyu Mwaka w’i 2025.

Umuyobozi w’iyi kipe, Jurgen Foré, yatangaje ko impamvu yo gukura iyi kipe muri iri siganwa mpuzamahanga, zishingiye ku mwuka w’intambara n’ubushyamirane biri gututumba mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Yavuze ko icya mbere ari ukwita no kurengera umutekano w’abakinnyi, kurusha kwitabira.
By’umwihariko, Jurgen Foré yavuze ko ukwikura muri iri rushanwa, bishingiye ku bibazo by’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, agace gahana Umupaka n’u Rwanda.

Muri aka gace, hazakinirwa Uduce (Etape) zitandukanye za Tour du Rwanda 2025. Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hari Akarere ka Rubavu, mu gihe mu Majyepfo hari aka Rusizi.
Jurgen Foré avuga ko ifatwa ry’Umujyi wa Goma bikozwe n’Umutwe wa M23, byateye impungenge abatari bacye, bityo batakohereza abakinnyi babo mu duce turimo ibibazo.

Yakomeje agira ati:“Nyuma y’uko abategura iri siganwa badahisemo guhindura inzira zerekeza i Rubavu n’i Rusizi, twahisemo kutazitabira iri siganwa, nk’uko twabisabwe na Minisiteri yacu y’Ububanyi n’Amahanga”.

Yakomeje agira ati:“Ntabwo tujya twivanga mu bibazo bya Politike. Ariko nyuma yo kugirwa inama n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, twahisemo tutabyima amatwi. Bityo, duhitamo kutazohereza abantu bacu 20 barimo n’abakinnyi, mu Rwanda, ahazabera iri siganwa”.

Mu minsi ishize, twasabye Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, ko bahindura inzira zerekeza i Rubavu n’i Rusizi, batubwira ko bitakunda. Twumvise tutanyuzwe, duhitamo kwikura muri iri siganwa.

Abajijwe niba kutitabira Tour du Rwanda y’i 2025 bivuze ko batazanitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025, Foré yavuze ko ntacyo yabivugaho, biri mu maboko y’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi na Leta yabo (Ububiligi).

Jurgen Foré yagize ati:“Shampiyona y’Isi ntabwo yitabirwa n’amakipe, yitabirwa n’Ibihugu.

Ndatekereza ko Minisiteri yacu (Ububiligi) y’Ububanyi n’Amahanga, Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi na Guverinoma y’u Rwanda, bari gukurikirana uko ibintu bimeze, ku buryo bizagera mu Kwezi kwa Cyenda, hari amakuru ahagije.

Ntabwo nibaza ko UCI yatafa icyemezo gishyira abakinnyi mu kaga. Ndibaza ko igihe kizagera ibintu biri mu buryo, abakinnyi bacu bagakinira ahantu hatekanye”.
Tour du Rwanda y’i 2025, iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 02 Werurwe 2025.

Izakinwa mu Duce (Etape) Umunani, ku ntera ireshya na Kilometero 804.

You Might Also Like

Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie

APR BBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Muhire Jimmy February 9, 2025 February 9, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

U Rwanda rwongeye gutangariza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ko rutazakomeza kwikorerzwa ibibazo bya RDC

March 11, 2025
Imyidagaduro

Dj Sonia na Bwiza bahataniye ibihembo muri Zikomo Africa Awards 2024

October 9, 2024
Imyidagaduro

Britney Spears yasabwe gatanya nyuma y’Amezi 14 arushinze na Sam Asghari

August 17, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika

November 6, 2024
Imyidagaduro

Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu

December 13, 2023
Imyidagaduro

Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa Umwaka n’amezi 8

October 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?