SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Sonia na Bwiza bahataniye ibihembo muri Zikomo Africa Awards 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Sonia na Bwiza bahataniye ibihembo muri Zikomo Africa Awards 2024
Imyidagaduro

Dj Sonia na Bwiza bahataniye ibihembo muri Zikomo Africa Awards 2024

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 9, 2024
Share
SHARE

Abanyarwanda 5 nibo basohotse ku rutonde rw’abahataniye ibihembo ngaruka mwaka bikomeye bya ‘Zikomo Africa Awards’. Aba barimo umuhanzi The Ben, Miss Mutesi Jolly, DJ Sonia n’abandi.

Ibi ni bimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku ruhando rwa Afrika bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya kane, bikazatangirwa i Johanesburg muri Afrika y’Epfo.

Ku rutonde rwasohotse hagaragaraho Abanyarwanda batanu bari mu bahataniye ibi bihembo barimo umuhanzi The Ben uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Male Artist of The Year’.

Harimo kandi umuhanzikazi Bwiza Emerance uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Female Artist of The Year’.

Dj Sonia nawe yaje kuri uru rutonde aho ahatanye mu cyiciro cy’umuvangamiziki (Dj) w’umukobwa wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Female Dj of The Year’.

Umunyamakurukazi Mutesi Scovia ahatanye mu cyiciro cy’umugore wahize abandi mu mwaka mu kuvuga rikumvikana, ‘Best Zikomo Inspirational Woman of The Year’.

Ni mu gihe Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ahatanye mu cyiciro cy’abakoze ibikorwa by’ingirakamaro, ‘Best Zikomo Social Impact of The Year.’

Si ubwa mbere Mutesi Jolly ahatanye muri ibi bihembo, kuko no mu mwaka wa 2023 yari ahatanye mu cyiciro cy’uvuga rikumvikana ndetse abasha kukegukana, mu muhango wabereye muri Zambia.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri Afrika y’Epfo tariki 30 Ugushyingo 2024, icyakora kugeza ubu ntiharatangazwa inyubako bizaberamo.

 

 

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam
Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X
Cyusa Ibrahim yakeje Perezida Kagame mu gitaramo Migabo Live concert cyitabiriwe n’ababyeyi be (Amafoto)
Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yasabwe n’umukunzi we
Alyn Sano yiyongereye ku bandi bahanzi benshi bijiye mu bucuruzi bufite aho buhuriye n’umuziki wabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ignition Casino Voucher

May 28, 2024

Free Pokies New Australia

May 28, 2024

What Is The Best Blackjack Casino In Ireland In 2023

September 13, 2017

Casinoly Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

What Is The Most Generous Virtual Casino Offering Free Spins In Ireland

May 28, 2024
Imikino

Ruracyageretse hagati ya Juvénal na ’Général’ umushinja kuroga Kiyovu Sports!

January 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?