Ihuriro rya AFC ribarizwamo Umutwe wa M23, ryatangaje ko ikirere cya Goma cyafunzwe ku ngendo z’indege.
Ibi byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politike Lawrence Kanyuka.
Muri iri tangazo, yasabye ingabo z’amahanga ziri muri RDC zirimo iz’u Burundi, SAMIDRC guhagarika kwica abaturage no kuva ku butaka bwa Congo byihuse.
Magingo aya imirwano isatira Goma irarimbanyije, aho M23 yarahiriye gufata uyu mujyi, ari nako amasaha 48 yahaye FARDC yo kuba yawuvuyemo akomeje kugenda ashira.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, imirwano ikaba yarimo ibera hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse M23 ikaba yari yafashe agace ka Kanyamahoro nyuma yo kwirukana FARDC.