Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’iki gihugu, kubera inkongi y’umuriro iheruka kwibasira hoteli yo mu gace ka Bolu, igahitana ubuzima bwa benshi.
Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2024.
Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turikiya, kubera impfu zatewe n’inkongi y’umuriro yibasiye hoteli muri Bolu.”Yakomeje avuga ko yifatanyije n’imiryango yabuze abayo.
Ati “Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abagizweho ingaruka n’aya makuba. Abakomeretse tubifurije gukira vuba.”
Ku wa Kabiri, tariki 21 Mutarama 2025 ni bwo Grand Kartal hotel iri mu zikunzwe muri Turikiya yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Kugeza ubu abaguye muri iyi nkongi yibasiye iyi hoteli iherereye mu Ntara ya Bolu ni 76. Gusa inzego zibishinzwe ziracyagenzura niba nta bandi bapfuye.
Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya, yavuze ko abantu icyenda barimo na nyiri iyi hoteli batawe muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye iyi nkongi.
Iyi nkongi yabaye mu gihe iyi hoteli yari yakiriye umubare munini w’abantu bitewe ahanini n’uko muri Turikiya bari gusatira ibihe by’ibiruhuko by’abanyeshuri. Bivugwa ko kuri uwo munsi yari icumbikiye abarenga 230.