SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hadji Sadate Munyakazi yiyemeje kutazibagirwa urubyiruko natunga miliyari y’amadorali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Hadji Sadate Munyakazi yiyemeje kutazibagirwa urubyiruko natunga miliyari y’amadorali
Andi makuru

Hadji Sadate Munyakazi yiyemeje kutazibagirwa urubyiruko natunga miliyari y’amadorali

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/14 at 11:40 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Hadji Munyakazi Sadate, yahize ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu banyemari bakomeye muri Afurika, bafite byibuze miliyari y’Amadolari kandi ko atazibagirwa urubyiruko rw’ u Rwanda

Sadate yabitangarije ku rubuga rwa X ubwo yagarukaga ku cyegeranyo cyakozwe n’urubuga Afridigest, kigaruka ku Banyafurika 20 bakize kurusha abandi mu 2024.

Ni icyegeranyo kigaragaramo abagabo nka Aliko Dangote wo muri Nigeria, ufite umutungo wa miliyari 13,9$ ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert ufite miliyari 10,1$.

Aba nyuma kuri uru rutonde ni Umunya-Afurika y’Epfo Michel Le Rioux n’Umunya-Nigeria Femi Otedola, bombi batunze miliyari 1,1$.

Uwitwa The Keza kuri X [yahoze ari Twitter], yasangije abamukurikira icyo cyegeranyo, yongeraho ati “Nta mu Billionaire [umuntu utunze miliyari y’Amadolari]] mu Rwanda tugira? Dukore cyane.”

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yabivuzeho, ashimangira ko afite intego yo kuzagera kuri urwo rwego.

Ati “Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.”

Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi photo izasimbuzwa iyanjye,,, in sha’Allah ameen kdi nzabibuka rwose ni muhumure

— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2025

Munyakazi Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.

Uyu mugabo ukunda kuvuga ko ari inshuti y’urubyiruko kandi mu mpera z’icyumweru gishize nabwo yari yafashije urubyiruko rurenga 20 rwerekanye ko rukunze u Rwanda  n’abanyarwanda kwikenura aho yarusabye abinyujije ku rubuga rwa x ko 20 bambere  bandika ko bakunda u Rwanda na banyarwanda buri umwe yagiye amugenera ibihumbi 50 bya amafaranga y’u Rwanda yo kubafasha kwikura mu bukene

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 14, 2025 January 14, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

CECAFA U18 : Rulisa Patience azasifura umukino wa nyuma

December 7, 2023
Andi makuru

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

May 13, 2025
Imyidagaduro

Drake yagabweho igitero umurinzi we abikokereramo

May 8, 2024
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024
Utuntu n'utundi

Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 78.

December 2, 2023
Imyidagaduro

Rema yishimiwe n’ibyamamare byitabiriye Ibirori bya Ballon d’Or

October 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?